Amakuru

Gicumbi: Umugore yivuganye umugabo we yifashishije umuhoro

Umugore witwa Hafashimana Genevieve  wo mu mudugudu wa Karara, akagari ka Mabare, mu murenge wa Rukomo ho mu karere ka Gicumbi akurikiranweho kwica umugabo we amutemesheje umuhoro.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo buvuga ko ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu  wa gatandatu aho uyu mugore w’imyaka 45 y’amavuko yishe  Nzitakuze Evaliste wari ufite imyaka 42 babanaga nk’umugore n’umugabo.

Mbarushimana Prudence uyobora uyu murenge, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abaturanyi ba nyakwigendera n’umugore we babwiye inzego z’ubuyobozi ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane gusa ngo ubuyobozi ntibwari bubizi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, uyu ukekwaho kwica umugabo we bari bafitanye abana batandatu, yafashwe ashyikirizwa station ya police ya Byumba kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’Ubugenzacyaha rukore iperereza.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger