AmakuruAmakuru ashushye

Bahati yandagaje Young Grace umushinja gukunda Bango (Ubusambanyi)

Umuhanzi Bahati uririmba mu itsinda rya Just family yavuze ko Young Grace yahubutse ubwo yavugaga ko yagiriye inama uyu muhanzi ngo agabanye ubusambanyi.

Aba bahanzi bose bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8, ibitaramo bizenguruka igihugu by’iri rushanwa byatangiye Bahati wo muri Just family arwaye umutima kuko yavuye gutaramira i Gicumbi agahita arwara akajya mu bitaro.

Mu kugira Inama Bahati ngo akire vuba, Young Grace yavuze ko Bahati agomba kugabanya kurya Bango no kugabanya kunywa inzoga, Abantu benshi bahise batungurwa no kumva Young Grace ashinja uyu musore ubusinzi n’ubusambanyi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 kamena 2018, ibitaramo bya Guma Guma byari byakomereje i Huye, nyuma yuko itsinda rya Just Family ryari rivuye ku rubyiniro, aba basore batatu barimo n’uyu Bahati, baganiriye  n’itangazamakuru maze avuga uko yafashe ubutumwa bwa Young Grace bwamugiraga inama yo kugabanya ubusinzi n’ubusambanyi.

Bahati yavuze ko Young Grace banahanganiye igikombe yahubutse akavuga ko uyu musore akunda inzoga n’igitsina.

Yagize ati:” Young Grace nta kibazo dufitanye kindi, ariko ibyo yavuze rwose simbica ku ruhande yarahubutse, kuba yaravuze ngo ngabanye ubusambanyi  ntabyo nigeze mubwira ko mbikunda, icyakora inzoga zo ndazinywa. Nubwo nta kibazo dufitanye kandi ari mugenzi wanjye dufatanyije urugamba ariko yarahubutse.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko Young Grace yamushinje ubusinzi kandi batari basangira inzoga na rimwe.

Ibi bibaye mu gihe irushanwa rya PGGSS rigeze ahakomeye aho abahanzi icumi bagomba guhatana hakabonekamo umwe wegukana igikombe buri muhanzi wese aba ashaka.

Bahati wavuze ko Young Grace yahubutse yahuriye ku rubyiniro na we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger