AmakuruImyidagaduroUmuziki

Gicumbi: Uko byifashe muri Primus Guma Guma Super Star, amatsiko ni menshi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi nibwo irushanwa riruta ayandi muri muzika nyarwanda ryatangiye ku mugaragaro ku nshuro yayo ya munani I Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Ibitaramo bitanu bya Primus Guma Guma Super Star bibimburiwe n’ikigiye kubera mu Mujyi wa Gicumbi , abaturage ni benshi ku buryo bugaragarira buri wese.

Nkuko bisanzwe bigenda bari gusaka buri wese winjira muri Stade ya Gicumbi ahagiye kubera igitaramo, urebye abantu bahari, amashyushyu ni yose mu bakunzi ba muzika i Gicumbi mbere y’igitaramo gitegerejwemo abahanzi icumi batoranyijwe guhatanira igikombe cya miliyoni 20 kizatangirwa mu gitaramo cya nyuma kizabera I Kigali.

I Gicumbi abaturage ni benshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger