AmakuruImikino

Gicumbi FC yeretse umuryango umutoza wayo, ishyiraho undi w’agateganyo

Ikipe ya Gicumbi FC, yaraye isezereye uwari umutoza wayo Nduwantare Ismail JMV ihabwa Hakizimana Charles by’agateganyo.

Amakuru akomeje kuvugwa muri iyi kipe, avuga ko Ruremesha Emmanuel ariwe ushobora kuzayihabwa.

Gicumbi FC yari imaze igihe yumvikanamo ibibazo byinshi nyuma y’uko abakinnyi bamaze igihe badahembwa ndetse bakaza no kumenyesha iyi kipe ko bagiye guhagarika kuyikinira mu gihe cyose batarahabwa ibyo basezeranijwe.

Ikindi kandi iyi kipe isanzwe ‘iri ku mwanya wa nyuma by’agateganyo.’

Amakuru yemeza ko uyu mutoza Nduwantare JMV ukomoka i Burundi yasezerewe n’iyi kipe azira umusaruro mubi nyuma yo gutsindwa imikino itanu yose amaze gukina muri shampiyona y’ u Rwanda y’umwaka wa 2019-2020.

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwemeje ko iba itozwa by’agateganyo na Hakizimana Charles bakunda kwita ‘Macari’ usanzwe atoza abanyezamu, mu gihe bivugwa ko Ruremesha Emmanuel wigeze kugirira ibihe byiza muri iyi kipe ashobora kuyigarukamo.

Ruremesha Emmanuel aramutse yemerewe gutoza Gicumbi FC, si ubwa mbere yaba akoranye na Hakizimana Charles usanzwe atoza abanyezamu kuko mu mwaka ushize w’imikino bakoranaga muri Musanze FC ariko  baza gutandukana na yo mu ntangiriro za Kamena, 2019.

Nduwantare abaye umutoza wa kabiri wirukanywe kuva Shampiyona ya 2019-2020 yatangira nyuma ya Ovambe wirukanywe na Mukura VS imuziza imyitwarire idahwitse no kudatanga umusaruro ushimishije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger