AmakuruImyidagaduro

AMAA Awards2019: Filime ‘Mercy of the Jungle’ y’umunyarwanda yegukanye ibihembo bine

Filime yitwa ‘Mercy of the jungle’ y’umunyarwanda Joel Karekezi yegukanye ibihembo bine mu bihembo ‘Africa Movie Academy Awards [AMAA]’ aho yari ihatanye mu byiciro birindwi.

‘Mercy of The Jungle’ yegukanye ibihembo mu byiciro; ‘Best Achievement in Make-Up’, ‘Best Achievement in Costume Design’ na ‘Best Film’.  Ibi bihembo byatanzwe ku wa 27 Ukwakira 2019 nibwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 15. Byatangiwe mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

umukinnyi Marc Zinga ugaragara muri ‘Mercy of The Jungle’ yatsinze mu cyiciro cya “Best Actor in a Leading Role “ Shakira Kibirige wari witabiriye ibi birori niwe washyikirijwe ibihembo filime ‘Mercy of the Jungle’ yegukanye.

‘Mercy of The Jungle yerekanwe bwa mbere mu iserukiramo mpuzamahanga cyabereye mu Mujyi wa Toronto muri Nzeri 2018. Joel Karezi asanzwe afite n’indi filime yise ‘Imbabazi’ yasohoye mu 2010. Yabashije kwegukana igihembo Golden Impala Award.

Iyi filime isanzwe ifite ibihembo bikomeye muri Werurwe yegukanye igihembo nyamukuru (l’Étalon de Yennenga) mu iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso.

Nirere Shanel ari kumwe na Joel Karekezi mu ifatwa ry’amashusho yiyi filime

Indi nkuru wasoma : Filime ‘The Mercy of The Jungle’ ya Joel Karekezi ikomeje kwegukana ibihembo bikomeye muri Cinema

Twitter
WhatsApp
FbMessenger