AmakuruImikino

Gicumbi FC ni yo itsindiye gusimbura Intare mu kiciro cya mbere

Ikipe ya Gicumbi FC ikatishije itike yo gukina shampiyona y’ikiciro cya mbere 2018/19, nyuma yo kuyobora urutonde rw’amakipe atatu yari amaze iminsi yesurana mu mikino ya kamarampaka.

Iyi kamarampaka yagombaga guhuza amakipe ane ari yo Gicumbi, Pepeniere, Sorwathe na Miroplast, gusa ikipe ya Miroplast itangaza ko itazahatana bitewe n’ibibazo by’ubukene byari kuyigora gukina ikiciro cya mbere.

Byabaye ngombwa ko hasigaramo amakipe atatu ari na yo yari amaze iminsi ahatana.

Iyi mikino ya kamarampaka yatangiye Pepeniere itsinda Sorwathe ibitego 4-2, gusa iyi kipe yo ku Ruyenzi ntiyahirwa n’umukino wa kabiri kuko yatsinzwe na Gicumbi ibitego 2-1 bityo amahirwe yo kujya mu kiciro cya mbere ahita ayoyoka.

Gicumbi yari imaze kwegukana amanota 3 yasabwaga gutsinda Sorwathe mu mukino wa nyuma wa kamarampaka cyangwa bakanganya kugira ngo ihite amahirwe yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu gihe iyi Sorwathe yo yasabwaga gutsinda Gicumbi ibitego byinshi bityo igahita yibonera itike yo gukina ikiciro cya mbere bwa mbere mu mateka yayo.

Aya mahirwe yegukanwe n’ikipe ya Gicumbi nyuma yo kunganya 2-2 na Sorwathe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger