AmakuruImikino

Gicumbi FC na Etoile de l’Est zazamutse mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gusezerera Heroes ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Nsengayire Shadad na Dusange Bertin byiyongereye ku cyo Bertin yari yaratsinze mu mukino ubanza, byari bihagije ngo Gicumbi igaruke mu cyiciro cya mbere yari imaze umwaka itagaragaramo.

Nsengayire Shadad ni we wafunguriye Gicumbi amazamu ku gitego cyo ku munota wa gatanu w’umukino, gusa Heroes iza kucyishyura ku wa 10 ibifashijwemo na Cyubahiro Costantin.

Ikipe ya Gicumbi yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 23 ibifashijwemo na Bertin watsindaga igitego cye cya munani muri shampiyona.

Gicumbi FC yazamukanye na Etoile de l’Est yasezereye Amagaju kuri penaliti 6-5, nyuma y’uko amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Etoile de l’Est yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu myaka 24 ishize yari yanganyije n’Amagaju igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Huye, mbere yo kunganya 1-1 mu wo kwishyura wabereye i Ngoma.

Amakipe yazamutse yasimbuye mu cyiciro cya mbere Sunrise na As Muhanga zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger