AmakuruPolitiki

Georgia yatoye Perezida wa mbere w’umugore

Salome Zurabishvili yatsinze amatora ya perezida yo muri Georgia, aba umugore wa mbere utowe kuri uwo mwanya mu mateka y’iki gihugu.

Amajwi yose amaze kubarurwa, Madamu Zurabishvili wavukiye mu Bufaransa wahoze ari n’ambasaderi, yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku amajwi 59% mu gihe uwo bari bahanganye Grigol Vashadze we  yari afite amajwi 40%.

Madamu Zurabishvili yari ashyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, mu gihe uwo bari bahanganye we yari umukandida uhuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Madamu Zurabishvili w’imyaka 66 y’amavuko, yavukiye mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa nyuma yaho ababyeyi  bahunze bava muri Georgia mu mwaka wa 1921, iki gihugu kimaze kwigarurirwa n’ingabo z’Abasoviyete.

Mu mwaka wa 2003, Madamu Zurabishvili yabaye ambasaderi w’Ubufaransa muri Georgia, akorera mu murwa mukuru Tbilisi. Nyuma yaje kwikura kuri uwo mwanya, nuko Mikheil Saakashvili, wari perezida wa Georgia icyo gihe, amugira minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Georgia.

Bwana  Vashadze we  yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cy’amakimbirane hagati ya Georgia n’Uburusiya mu mwaka wa 2008, we yabonwaga nk’ushyigikiye cyane ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Mu ijambo rye yagejeje kubanyagihugu Madamu Zurabishvili yavuze ko yifuza kubumbatira umubano wa Georgia n’Uburusiya ndetse n’umubano wa Georgia n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Madamu Zurabishvili yavuze ko yifuza kubumbatira umubano wa Georgia n’Uburusiya

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger