AmakuruPolitiki

Gen.Muhoozi watangiye inshingano nshya yahaye Abanya-Uganda isezerano

Umuhingu wa Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yahererekanyije ububasha na Gen. Wilson Mbasu Mbadi yasimbuye,kuri uyu wa 28 Werurwe 2024.

Yijeje ko mu nshingano ze azaharanira kuzamura imibereho myiza y’abasirikare.

Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Nyuma y’icyumweru iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe, habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya 4th Division headquarters,Gulu,wari uyobowe n’umujyanama wihariye wa Perezida mu bwirinzi n’umutekano ,Gen Caleb Akandwanabo, uzwi ku izina rya Salim Saleh.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho Se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger