AmakuruAmakuru ashushye

Gasabo: Inkongi y’umuriro yibasiriye agakiriro ka Gisozi

Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisogi, hakomeje kuvugwa inkuru y’umuriro udasanzwe wibasiriye agakiriro ka Gisozi maze ukangiza ibintu byinshi bitandukanye.

Nkuko amakuru dukesha umuseke abivuga, iyi nkongi y’umuriro yibasiriye aka Gakiriro ka Gisozi mu masaha ashyira saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu munsi tariki ya 17 Kanama 2021, aho bivugwa ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bakorera muri kariya Gakiriro ka Gisozi, bavuze ko uyu muriro ushobora watewe n’abantu basanzwe bakora ibikorwa byo gusudira ibyuma bitandukanye baba barafashe umuriro bakoresha basudira mu buryo butujuje ubuziranenge, rero hagira nk’udutsinga duhura bigahita bibyara inkongi y’umuriro.

Abatanze amakuru bavuze ko iyi nkongi y’umuriro yatawe n’umuriro w’amashanyarazi maze umuriro uragenda ufata matelas zari hafi ukwirakwira henshi mu gakiriro utwika ibikoresho byinshi cyane bisanzwe bibikwa muri aka gakiriro.
Umwe mu baturage yagize ati”Inkongi y’umuriro ishobora kuba yaturutse mu basuderi, Hahiye byinshi harimo na matelas”.

Yakomeje agira ati” Icya mbere ni ubushishozi ku bakorera aha, ni ukwitwararika kuri buri cyose, naho ubundi byajya bihoraho kuko urabona ni ibihe ngaruka mwaka cyangwa ngaruka kwezi kuko hano buri mwaka harashya iyo hadahiye hano hashya ruguru, ni uko tubayeho hano”.

Kugeza ubu Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze ngo rigerageze kuzimya umuriro ndetse na RIB ikaba yatangiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro muri kariya gakiriro ka Gisozi.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger