AmakuruAmakuru ashushye

Musanze: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umusore w’imyaka 21

Mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, hakomeje kuvugwa inkuru y’abantu bane batawe muri yombi na Polisi aho bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 21 ukomoka muri ako karere.

Nkuko amakuru akomeje kugenda acicikana mu binyamakuru bitandukanye hano mu gihugu cyacu, biravuga ko abantu bagera kuri bane bamaze gufatwa na polisi ikorera mu karere ka Musanze, aho barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umusore witwa Habimana Gad wari umaze iminsi yaraburiwe irengero.

Amakuru ahari avuga ko uyu musore yari amaze iminsi yaraburiwe irengero umuryango we utazi ahantu ari kuko bamuherukaga tariki ya 13 Kanama 2021 ubwo yavaga mu rugo iwabo aho asanzwe atuye mu Murenge wa Cyuve ababwiye ko agiye mu karere ka Burera.

Kuva uyu musore Habimana Gad yava iwabo agiye mu Kidaho muri Burera kugurisha mudasobwa umuryango we ugategereza ugaheba wahise utangira kurangisha, Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021, nibwo abo mu muryango we babonye umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kubigurisha.

Abajijwe aho nyirabyo ari ngo yasubije ko yishwe akajugunywa mu bwiherero, gusa aya makuru akaba ntacyo yavuzweho, uretse kuba Polisi y’Igihugu yemeye ko bane bakwekwaho urupfu rwe batawe muri yombi.

Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yasanzwe yitabye Imana ari mu bwiherero buherereye mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, aho abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwe bamaze gutabwa muri yombi ndetse kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe gukorerwa isuzuma.

 

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger