Amakuru ashushyeImikino

Gapapu: Djabel Manishimwe ni umukinnyi mushya wa APR FC-AMAFOTO

Nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi wa Gor Mahia yo muri Kenya ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge avuye mu Rwanda kumvikana na Djabel ndetse na Rayon Sports ikamwifuriza amahirwe muri Gor Mahia, Manishimwe Djabel ni umukinnyi mushya wa APR FC ndetse yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere.

Ku wa 30 Kamena ni bwo byemejweko rutahizamu Manishimwe Djabel wari umaze iminsi ari Kapiteni wa Rayon Sports, yerekeje muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Icyo gihe hari hashize iminsi ibiri Djabel ukomoka mu karere ka Gatsibo atangaje ko ari mu nzira zerekeza muri Gor Mahia, nyuma yo kumwemerera umushahara ungana na 5,500$ ku kwezi.

Amakuru yavugaga ko Gor Mahia yamutanzeho angana na 30,000$, hanyuma 30% byayo akazatwarwa na Rayon Sports.

Ibi byabaye impamo ubwo Lordvick uyobora Gor Mahia yari yaje mu Rwanda akumvikana na Rayon Sports ku igurwa rya Djabel.

Nyuma y’umunsi umwe gusa APR FC yahise igura uyu mukinnyi ataragera muri Gor Mahia. Yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC kuri uyu wa Mbere aho iri kwitegura CECAFA Kagame Cup ibura iminsi mike ngo ibere mu Rwanda.

Nubwo yari agiye muri  Gor Mahia byakunze kuvugwako ashobora kwerekeza muri APR FC, agatera ikirenge mu cya bagenzi be nka Manzi Thierry, Niyonzima Olivier na Mutsinzi Ange bamaze kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

We bagenzi be barimo Manzi wari kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka ushize na myugariro uri mu bahagaze neza Mutsinzi Ange, na Sefu ukina hagati arinda izamu bakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi ba APR FC kuri Stade ya Kicukiro.

APR FC kandi yamaze kugura umunyezamu wa Mukura VS Rwabugiri Omar inasinyisha Nkomeza Alex, ikomeje urugamba rwo kwiyubaka nyuma y’iminsi mike yirukanye abakinnyi 16.

Djabel, Mutsinzi Ange, Sefu na Manzi Thierry batangiye imyitozo muri APR FC

Rayon Sports yari yatangaje ko yagurishije Djabel muri Gor Mahia

Aba bakinnyi bose bari inkingi za mwamba muri rayon Sports
Bahawe ikaze n’umutoza Jimmy Mulisa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger