Imikino

Gakwaya Eric na Tuyishime Regis begukanye Rally de l’Est

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku binyabiziga kuri uyu wa gatandatu ryatangije ku mugaragaro shampiyona y’u Rwanda ‘National motorsport rally championship 2018’aho isiganwa rya mbere ryiswe Rally de l’Est ryegukanwe na Gakwaya Eric afatanyije na Tuyishime Regis.

Rally de l’Est 2018 yari igizwe n’ibice bibiri, byagombaga gukinwa mu minsi ibiri aho icya mbere cyakiniwe kuri CHIC mu mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu, mu gihe ku munsi wo ku cyumweru hakinwe icyiciro cya kabiri cyabereye mu mihanda igize akarere ka Gasabo.

Imihanda ihuza imirenge itatu; Kimironko-Bumbogo na Ndera ku ntera ya 102Km ni yo yakoreshwaga n’abasiganwa umunani (8) bitabiriye iri siganwa ry’amamodoka.

Abatuye mu mihanda y’icyaro muri Gasabo bagize amahirwe yo kubona izi modoka.

Huye Rally Team igizwe na Gakwaya Eric n’umufasha Tuyishime Regis batwaraga imodoka ya Subaru Impreza n iyo yegukanye iyi rally yo mu gice cy’uburasirazuba, mu gihe Janvier Mutuga wafatanyaga na Hassan Bukuru na bo bakoresha imodoka ya Subaru Impreza ari bo baje ku mwanya wa kabiri.

Umuvuduko udasanzwe uri mu mwihariko w’izi modoka.

Ku mwanya wa gatatu haje Fergadiotis Tassos na Shyaka M. Kevin, aba bakaba batwara imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Corolla.

Nyuma yo kwegukana Rally y’igice cy’uburasirazuba, Gakwaya Eric yishimiye ko  habonetsemo imodoka nyinshi z’Abanyarwanda batamenyereye amarushanwa kuko impano nshya mu mikino zihora zikenewe.

Yagize ati “Isiganwa ryagenze neza. Kuri twe nk’abakinnyi iyo nta kibazo gikomeye cy’impanuka, icy’imodoka yaguye cyangwa iyagonze cyabaye turabyishimira. Ikindi isiganwa ryari riri ku rwego rwo hejuru, byabaye ikintu cyiza kuba mu myaka itandatu ishize ari ubwa mbere habonetse imodoka umunani z’Abanyarwanda zitabira, bigaragaza ko umukino uri gutera imbere.”

Uretse utubazo duke twa tekiniki, nta mpanuka ikanganye yabaye muri ino Rally.

Rally de l’Est yafunguye ku mugaragaro shampiyona y’u Rwanda 2018 ikazakurikirwa na Memorial Gakwaya Huye ku wa o2 n’uwa 03 Kamena 2018.

Hazakurikiraho Rally Sprint izaba tariki 8 Nzeri 2018, Mountain Gorilla Rally 2018 iba no ku ngengabihe ya shampiyona ya Afurika iteganyijwe kuva tariki 5-6 Ukwakira 2018 mu gihe umwaka w’imikino uzasozwa zwe Rally des Mille Collines izaba tariki ya 07 n’iya 08 Ukuboza 2018.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger