AmakuruImikino

Bigoranye, Rayon Sports itsinze Sunrise inararana umwanya wa mbere

Umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Premier league utarakiniwe igihe wahuzaga Sunrise na Rayon Sports, urangiye Rayon Sports iwutsinze ku bitego 3-2 inahita ifata umwanya wa mbere  ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabereye mu karere ka Nyagatare, Rayon Sports yagiye kuwukina izi neza ko kuwutsinda birayifasha gusoza imikino ibanza ibimburiye andi makipe, n’ubwo mukeba wayo APR FC igifite umukino w’ikirarane.

Rayon Sports nk’ikipe yari izi neza icyo ishaka, yatangiye isatira cyane izamu rya Sunrise binyuze ku busatirizi bwayo bwari buyobowe n’umunya Mali Ismailla Diarra na Christ Mbondi bombi bari babanjwe mu kibuga, gusa uburyo yabonye mu minota ya mbere y’umukino ntacyo bwigeze buyimarira.

Iyi kipe y’umutoza Ivan Minnaert yakomeje guhiga igitego ku mbaraga biraniyihira kuko ku munota wa 15 Bimenyimana Caleb Bonfils yaje kuyitsindira igitego cya mbere.

Uyu musore ukomoka I Burundi yaje gutsindira iyi kipe y’I Nyanza igitego cya kabiri ku munota wa 40 ku mupira yari ahawe na rutahizamu Ismailla Diarra.

Ibi bitego bya Caleb ni byo byajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ibintu byaje guhinduka, Sunrise yotsa igitutu ikipe ya Rayon Sports, bidatinze ku munota wa 47 w’umukino ihita ifungura amazamu binyuze kuri Orotomal Alex ukomoka muri Nigeria.

Nyuma y’iminota itatu iki gitego kigiyemo Sunrise yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Osee Iyabivuze, hakaba hari ku mupira yari ahawe na Alli Serumogo.

Iki gitego cyatumye umukino utangira bundi bushya, amakipe yombi agerageza ibishoboka byose ngo abone igitego cya gatatu.

Rayon Sports n iyo yabigiriyemo umugisha kuko ku munota wa 75 Faustin Usengimana ku mupira wari uturutse muri koruneli yatsinze igitego cya gatatu, kikaba cyari gihagije kugira ngo Rayon Sports isoze imikino ibanza ya shampiyona irangaje andi makipe imbere n’amanota 30.

AS Kigali yari imaze icyumweru kirenga iyoboye yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 29, Kiyovu Sports ifata uwa gatatu na 28 mu gihe APR FC igifite umukino w’ikirarane ari iya kane n’amanota 25.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sunrise.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports.
Abasifuzi bayoboye umukino.
Nk’ibisanzwe Diarra aba abyigagura abantu.
Nguwo Diarra n’umupira hagati mu kibuga…
Caleb ni we wabaye umucunguzi uyu munsi nyuma yo gutsinda ibitego 2.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger