Amakuru

Gakenke :Yibye ingurube akorerwa ibidasanzwe ku manywa y’ihangu

Uwiragiye Emmanuel w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke arakekekwaho kwiba no kwica ingurube akayijyana kuyigurisha. Abaturage bayimwikoreje bamushyikiriza ubuyobozi.

Uyu mugabo usanzwe uvugwaho ubugizi wa nabi bwo kwiba amatungo yafashwe mu ijoro ryo kuwa 7 Ugushyingo 2022, yibye ingurube mu Murenge wa Kamubuga bucyeye afatirwa mu Murenge Nemba .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuguruga,Kabera Jean Paul, yavuze ko uyu muturage yafashwe n’abaturage bari bamucyetse.

Yagize ati”Mu ijoro ry’ejo nibwo umuturage yibye ingurube mu Murenge wa Kamubuga ariko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kivuguruga.Bamufatira mu Murenge wa Nemba, ayijyana agiye kuyigurisha, ntabwo tuzi aho yari agiye kuyigurisha ariko yari ayitwaye yamaze no kuyica.”

Yakomeje agira ati”Yari yayishyize mu mufuka,ayitwaye kuri moto abonye abantu bamucyeka arayijugunya hasi we ava kuri moto, yo irakomeza iragenda.”

Uyu muyobozi avuga impamvu abaturage bayimwikoreje yagize ati”Uburyo bwo kuyimwikoreza nta yindi mpamvu kuko bashatse kumujyana Kamubuga nubwo ariho yari yibye yayibye bumva bamuzana hano muri kivuruga kuko twari dusanzwe tumufiteho amakuru y’ubujura.”

Icyakora ngo nta muturage wamusagariye ngo amuhohotere, ndetse hari kurebwa ubundi buryo ajyanwa ku nzego z’ubuyobozi atikorejwe iyo ingurube.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kivuruga,yavuze ko uyu wakekwaho ubu bujura yajyanywe gukurikiranywa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha sitation ya Gakenke.

Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura kandi bakicungira umutekano

Yagize ati”Ubutumwa ku baturage ni ukubabwira ko nta byacitse bihari,twizeye inzego z’ubutabera bwo muri iki gihugu ko bari bukomeze bakamukurikirana, ubundi tugakomeza kwicungira umutekano niba hari n’undi w’umujura tubashe kumufata dufatanye n’inzego z’irondo.”

Amakuru avuga ko muri uwo Murenge hari irindi tsinda ry’abajura bakoranaga ariko ko nabo bagitangwaho amakuru nabo bazadatwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger