AmakuruImikino

Gacinya yakiriwe n’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kuva mu munyururu-Amafoto

Ku mugoroba w’ejo, Abafana ba Rayon Sports bakiriye Gacinya Chance Denys wahoze ari Visi-Perezida w’iyi kipe, nyuma yo kuva muri Gereza yari amazemo amezi hafi umunani.

Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi ndetse rukanategeka ko ahita arekurwa, nyuma yo gusanga adahamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta yashinjwaga.

Nyuma yo kurekurwa, bamwe mu bafana b’iyi kipe bamwakiriye, banamuha ikaze mu muryango mukuru wa Rayon Sports yigeze kubera umuyobozi mbere y’uko atabwa muri yombi mu Ugushyingo kwa 2017.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger