AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gabon: Abasirikare bakoze Coup d’etat nyuma y’iminota mike hatangajwe ibyavuye mu matora

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, itsinda ry’abasirikare bakuru ba Gabon bagaragaye kuri tereviziyo y’igihugu, bavuga ko bafashe ubutegetsi, hashize iminota mike komisiyo y’amatora y’igihugu itangaje ko Perezida Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu ku majwi 64,27%.

Bagaragaye kuri televiziyo Gabon 24, bavuga ko bahagarariye inzego zose z’umutekano n’ingabo muri iki gihugu cya Afurika yo hagati. Bavuze ko ibyavuye mu matora byasheshwe, kandi imipaka yose ifunzwe kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya ndetse n’inzego za Leta zasheshwe.

Nyuma yo kugaragara kuri televiziyo, umunyamakuru wa Reuters yavuze ko urusaku rwinshi rw’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru Libreville.

Perezida Ali Bongo yari yatsindiye manda ya gatatu ku majwi 64,27%.

Nta bisobanuro byatanzwe na guverinoma y’igihugu. Nta makuru yahise atangazwa y’aho Bongo aherereye, uheruka kugaragara mu ruhame ubwo yajyaga gutora mu matora yo ku wa Gatandatu.

Mu magambo yabo, abo basirikare bagize bati: “Mu izina ry’abaturage ba Gabon … twahisemo kurengera amahoro turangiza ubutegetsi buriho ubu.”

Igihe umusirikare umwe yasomaga itangazo rihuriweho, abandi bagera ku icumi bari bahagaze bucece inyuma ye bambaye impuzankano za gisirikare n’ingofero za berets.

Abasirikare bavuze ko bagize komite y’inzibacyuho no kugarura inzego (CTRI). Inzego za Leta batangaje ko zasheshwe zirimo guverinoma, sena, inteko ishinga amategeko, urukiko rw’itegeko nshinga na komisiyo y’amatora.

Iyi coup d’etat igezweho neza, yaba ibaye iya munani muri Afurika y’Iburengerazuba no Hagati kuva mu 2020, nyuma y’iziheruka kuba muri Mali, Guinea, Burkina Faso, Tchad na Niger.

Komisiyo y’amatora ya Gabon yari yatangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ko Ali Bongo Ondimba yatsinze amatora n’amajwi 64.27% kandi ko uwo bari bahanganye cyane, Albert Ondo Ossa, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 30.77%.

Bongo w’imyaka 64 yasimbuye se, Omar Bongo ku butegetsi mu 2009, yari ahanganye muri aya matora n’abantu 18, batandatu muri bo bakaba bari bashyigikiye Ondo Ossa. Umuryango wa Bongo muri rusange ukaba umaze imyaka 56 ku butegetsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger