Amakuru

Kenya: Udukingirizo twabaye nk’amahembe y’imbwa

Hashize iminsi Abanya_Kenya bagaragaza ko bafite ikibazo cyo kutabasha kubona udukingirizo tw’ubuntu nk’uko byari bisanzwe, ibintu bemeza ko bishobora gutuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziyongera.

Ni ikibazo na Guverinoma ya Kenya yagaragaje izi ndetse ivuga ko giterwa n’uko bamwe mu baterankunga batangaga utu dukingirizo tw’ubuntu n’amafaranga twagurwaga bagabanutse.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukumira ibyorezo muri Kenya, Dr Ruth Laibon yavuze ko nubwo bimeze gutyo abaturage bashobora kuyoboka amaduka kuko udukingirizo tugurishwa two duhari.

Ati “Ariko haracyari amaduka acuruza udukingirizo, mu gihugu hari udukingirizo duhagije imbogamizi ahubwo ni igabanuka ry’utwatangirwaga ubuntu.”

Yavuze ko uretse abaterankunga bagabanutse hari n’ikibazo cy’uko amafaranga leta yajyaga ishyira mu bikorwa byo kugura utu dukingirizo tw’ubuntu yashowe mu bikorwa byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Dr Ruth Laibon yavuze ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti kuko hari no gutekerezwa uburyo inganda zikora udukingirizo zazanwa muri Kenya abaturage bakajya batubona ku giciro cyo hasi.

Mbere y’iki kibazo, muri Kenya ahahurira abantu benshi nko muri kaminuza, mu masoko no ku bitaro hashyirwaga udukingirizo tw’ubuntu ku buryo abadukeneye bashobora kutubona byoroshye.

DRC: IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger