AmakuruPolitiki

France: Hiteguwe imyigaragambyo idasanzwe aho bamwe bariyahura mu ngoro y’umukuru w’igihugu

Ibintu bisa nibyahinduye isura i Paris mu Bufaransa aho ibihumbi by’abantu bamaze kwisuganya bakaba baratangira imyigarambyo ndetse bikaba biteganywa ko hari abarasanga Perezida Emmanuel Macron mu ngoro ye bakamusohora.

Ni imyigaragambyo y’abantu benshi batishimiye uburyo imisoro ikomeje kuzamuka, abigaragambya baraba bambaye amakote y’umuhondo nkuko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa bibitangaza.

Iyi myigaragambyo yatangiye hagati y’ukwezi k’ Ugushyingo, igamije kwamagana izamuka ry’imisoro y’ibikomoka kuri peteroli , abenshi mu bigaragambya ni abakora akazi ko gutwara imodoka ntoya zizwi nka Tax. Baranasaba kandi ko Perezida Macron yegura kuko ngo Politike ye ikomeje guteza ibibazo mu baturage.

Mu bisa nko gutebya, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko abigaragambya baruta ubwinshi bw’imyotsi y’imodoka.

Kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli ni zimwe mu ngamba zikaze Emmanuel Macron yafashe mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rikomeje kuba mu Bufaransa, avuga ko ziterwa n’ubwiyongere bw’imodoka.

Abafaransa batunzwe no gutwara izi modoka ntoya, abajya kukazi bitwaye n’abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko iki cyemezo cya Macron ari icyo gukandamiza ba rubanda rugufi bityo ko batagishaka kandi biteguye gukora ibishoboka byose ngo yisubireho.

Abigaragambya barabarirwa mu 282 000. Barabikora bose bambaye amakote y’imihondo kandi abashoferi bose batwaye imodoka zabo. Biteganyijwe ko baragera ku ngoro ya Perezida Emmanuel Macron, Champs Elysees, ndetse bamwe binjiremo bamusohore ajye hanze kugira ngo bizere neza ko yumvise ibyo bamusaba.

Kugeza ubu, umuvugizi wa Police yo mu Bufaransa yavuze ko ku ngoro ya Perezida Macron hari hari abantu bagera 1 500 ariko 211 bakaba bafashwe nyuma y’uko yabasanganye intwaro nk’inyundo n’ibyuma bikomeretsa.

CNBC yanditse ko abapolisi bagera ku 89,000 bashyizwe mu gihugu hose kugira ngo ahaba imyigaragambyo bayiburizemo, muri aba bapolisi, 8 000 bashyizwe i Paris gusa.

Abagendereraga umujyi wa Paris n’ubufaransa muri rusange ubu ni bake cyane ndetse amwe mu maduka, imihanda myinshi, abasuraga umunara wa Eiffel Tower uri i Paris rwagati, inzu ndangamurage ya Musee d’Orsay byose byafunzwe nkuko CNBC ikomeza ibitangaza.

Uwavuganye na Teradignews uri mu bufaransa, yavuze ko muri aya masaha mu gihugu hatuje ariko byitezweko mu masaha ari imbere ibintu birahindura isura ndetse ngo ni yo myigaragambyo ikaze igiye kuba muri iki gihugu nko mu myaka 10 ishize.

Kugeza Ubu Perezida Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa mu 2017 nta cyo yari yavuga kuri ibi.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger