AmakuruPolitiki

DRC: Ebola imaze guhitana abakozi mu rwego rw’ubuzima 12

Icyorezo cya Ebola kimaze gufata indi ntera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko hagaragaye ibarura rigaragaza ko abakozi 44 bakora mu bijyanye n’ubuzima bamaze kwandura iki cyorezo muri bo 12 bakaba bamaze guhitanwa nayo.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Congo–Kinshasa, yemeje ko 12 bamaze guhitanwa na Ebola.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bubishinzwe muri Congo, haravugwa ko iki cyorezo kimaze kuba ikibazo gikomeye gihangayikishije benshi kuko gikomeje kwagura imipaka gisakara mu duce dutandukanye tugize iki gihugu kuko kugeza ubu kimaze kugera mu Mijyi  isaga 20 yo muri Congo.

Umubare fatizo w’abamaze guhitanwa na Ebola guhera muri Nyakanga uyu mwaka, uragaragaza ko abagera kuri 273 bamaze guhitanwa nayo naho abarenga ibihumbi 40 nibo bamaze guhabwa urukingo.

Ku ruhande rw’abakomeje gukora ubutabazi bwo gukumira iki cyorezo, baratangaza ko bakomeje guhura n’imbogamizi z’uko imitwe y’inyeshamba zo muri Congo nazo zikomeje kubabera imbogamizi zituma badatanga ubufasha bukenewe bitewe n’ibitero bya hato na hato bituma bahunga.

Icyorezo cya Ebola gikomeje gufatwa  nk’icyorezo kibangamiye ubuzima bw’abantu ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byari bimeze ubwo yadukaga mu bihugu bimwe byo mu Burengerazuba bwa Afurika mu mwaka 2014 n’igihe indwara ya Zika itera muri muri Amerika y’Amajyepfo.

Kugira ngo hakumirwe burundu iki cyorezo no kurinda ubuzima bw’abaturage muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje ibikorwa byo gukingira abaturage no gukoresha imyenda yabugenewe kubashinzwe gutanga ubutabazi.

Ebola imaze guhitana abakozi 12 mu rwego rw’ubuzima
Twitter
WhatsApp
FbMessenger