AmakuruImyidagaduro

Filime ‘’Za Nduru’’ ya Judith wahoze ari umugore wa Safi na Muyoboke yaheze hehe ?

Mu mpera za 2020 nibwo Muyoboke Alex na Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba bamurikiye itangazamakuru ibya filime bari bamaze igihe bategura.

Icyo gihe bavuze ko iyi film yarangije gutunganywa igiye gutangira gusohoka ariko abari bayitegerezanyije amatsiko barebye uduce tutarenze dutanu (5) biba birangiriye aho.

Mu Ugushyingo 2020 nibwo Muyoboke Alex, Niyonizera Judith n’abahagarariye sosiyete yatunganyije iyi filime bayimurikiye itangazamakuru.

Icyo gihe bavuze ko iyi filime yitwa ‘Zanduru’ ari uruhererekane (series) ikaba ifite season 5 zigizwe na episode zigera kuri 60, bivuze ko buri season yari ifite episode 12. Ku ikubitiro bavugaga ko barangije gutunganya season ya mbere igizwe na episode 12.

Yagaragaragamo abakinnyi batandukanye barimo abasanzwe bafite amazina akomeye muri muzika hano mu Rwanda nka Aline Gahongayire, MC Tino n’abandi batandukanye. Igitekerezo cy’umushinga w’iyi filime cyari cyarazanywe na Muyoboke naho Niyonizera Judith ashyiramo amafaranga kugira ngo ikorwe akaba ari no mu bayikinamo.

Nyuma yo kuyimurikira itangazamakuru byasabye amezi agera kuri atatu kugirango basohore aka episode ka mbere kuko kashyizwe hanze muri Werurwe 2021. Ikaba yaranyuzwaga kuri shene ya youtube ya Judith nk’uwayishoyemo amafaranga ndetse no kuri TV10.

Ugereranyije n’uburyo iyi filime yari yamamajwe ndetse n’akayabo kayishowemo benshi bari bayifitiye amatsiko baniteze ko izahindura byinshi mu ruganda rwa sinema Nyarwanda nk’uko byanashimangirwaga na banyirayo.

Ibi byari byitezwe siko byaje kugenda kuko byasabye ukwezi kumwe n’igice gusa kugira ngo ihite ihagarara gusohoka. Agace (episode) kanyuma gaheruka kujya hanze k’iyi filime ni aka gatanu ko kuri season 1 kasohotse kuwa 28 Mata 2021, kuva ubwo abari baratangiye kuyikurikirana amaso yaheze mu kirere.

Uwavuga ko banyira iyi filime babeshye Abanyarwanda ntaho yaba ataniye n’ukuri kuko hashize amezi agera kuri atatu idasohoka. Ibyiyi filime bisa naho byarangiriye aho bitewe nuko banyirayo kuri ubu batangiye indi mishinga yenda gusa n’iyi utatinya kuvuga ko bigoye kubibangikanya.

Kuri ubu Niyonizeye Judith yasubiye muri Canada naho Muyoboke Alex, ku wa kane tariki 15 Nyakanga 2021 aherutse kugirwa umuyobozi wa sosiyete yitwa Ishusho ltd ifite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi.

 

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger