AmakuruImikino

Ouattara yatangaje icyifuzo cyatunguye benshi kuri APR FC na Rayon Sports

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko APR FC na Rayon Sports zombi zagira amahirwe yo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025/26 wabaye ku Cyumweru nijoro, aho Ouattara yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Ouattara yashimiye ikipe ye ya APR FC, ubuyobozi ndetse n’abakinnyi bagenzi be, avuga ko yishimiye cyane iki gihembo.

Ati: “Nishimiye iki gihembo negukanye, ndashimira ikipe yanjye ya APR FC, ubuyobozi n’abakinnyi. Ni iby’agaciro kuba iki gihembo kije.”

Yakomeje avuga ko icyifuzo cye gikomeye mu mwaka w’imikino wa 2026/27 ari uko amakipe yombi akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, yazagera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Ati: “Uyu mwaka mfite icyifuzo kimwe. Ni uko APR FC na Rayon Sports zazakina amatsinda y’imikino Nyafurika.”

Aya magambo yakiriwe n’amashyi menshi n’abari bitabiriye uwo muhango, kuko bitamenyerewe kubona umukinnyi wo mu ikipe imwe yifuriza ikipe bahanganye kugera ku ntsinzi mu marushanwa.

APR FC na Rayon Sports ni amakipe ahora ahanganye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ariko Ouattara yagaragaje ko inyungu z’umupira w’amaguru w’igihugu zishobora kuza mbere y’ubusabane bw’amakipe.

Rayon Sports iheruka kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika mu mwaka wa 2018 ubwo yakinaga CAF Confederation Cup, mu gihe APR FC yo itarabasha kugera muri icyo cyiciro cy’amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger