Amakuru ashushyeImikino

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC bwo gusubika umukino wayo na Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, bwateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yarisabye gusubika umukino wa shampiyona ifitanye na Rayon Sports.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igomba kwakira mukeba wayo Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo, mbere y’iminsi itanu ngo APR FC yakire Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc mu mukino ubanza wa kamarampaka ibanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, APR FC yari yandikiye FERWAFA isaba ko umukino wayo na Rayon Sports wasubikwa.

Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yandikiye ubuyobozi bw’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu; yabumenyesheje ko umukino wayo na Rayon Sports udashobora gusubikwa kuko ubusabe bwayo nta shingiro bufite.

Ati: “Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro.”

APR FC yabwiwe ko iminsi ifite yo kwitegura umukino ifitanye na RS Berkane uteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo ihagije, bityo umukino wayo na Rayon Sports ukaba ugomba gukinwa nk’uko byari biteganyijwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger