AmakuruPolitiki

FDLR ngo igiye kwizihiza umuganura usanzwe wizihizwa n’Abanyarwanda

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR usanzwe urwanya leta y’u Rwanda zatangaje ko ziteguye neza kwizihiza umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa n’Abanyarwanda buri tariki ya 01 Kanama.

Binyuze mu itangazo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri, Perezida wa FDLR yashyize ahagaraga, yavuze ko kwizihiza umusni w’Umuganura ari umuco mwiza w’abakurambere b’u Rwanda ngo akaba ari yo mpamvu no muri FDLR bagomba kuwizihiza.

Yagize ati “Tariki ya 01 Kanama ngarukamwaka, mu Rugaga rwacu FDLR twizihiza umunsi mukuru w’UMUGANURA, twibuka umuco mwiza w’abakurambere bacu bizihizaga rwose bishimira umusaruro babaga bakuye mu mirima yabo bawukesha Imana Rurema, n’ibikorwa by’amaboko yabo.”

Yakomeje agira ati “Kuri uwo munsi, abana bishimanaga n’ababyeyi babo, dore ko ari na bonyine babaga bakesha amasambu bahingaga, bagasangira na bo ibyo babaga biyejereje; bityo bikagaragaza ubumwe abagize umuryango bafitanye, ndetse bagatumira inshuti z’umuryango n’abaturanyi muri ibyo byishimo, bakanywa kandi bakarya bose bishimiye umusaruro mwiza n’akamaro gakomeye k’ISUKA.”

Uwo muco mwiza w’abakurambere bacu natwe muri FDLR ntitwawibagiwe. Ni yo mpamvu uwo munsi mukuru ngarukamwaka tuwizihiza kuri iyi tariki, twishimiye natwe umusaruro uva mu buhinzi, dukuza akamaro k’isuka n’ibindi bikorwa by’amaboko yacu Imana yahaye umugisha kugira ngo tubashe kubona ibidutunga.”

Ku rundi ruhande ariko hari abatemeranya na FDLR ngo kuko yo ikoresha ubusahuzi, gushimuta no kwambura ku ngufu abaturage ibyabo kugira ngo ibashe kubona ibiyitunga. Bikaba bihabanye n’umuco mwiza w’abakurambere b’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger