Ikoranabuhanga

EU: Facebook yahawe ibyumweru bibiri byo gusobanura amakosa iri gukora

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ u Burayi EU, wahaye Facebook ibyumweru bibiri kugira ngo ibe yasubije ibibazo bijyanye n’amahano yo kutabika neza amakuru y’abamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Ibaruwa komiseri w’ubutabera muri EU Vera Jourova yoherereje umuyobozi ushinzwe imikorere ya Facebook Sheryl Sandberg, yamusabaga gutanga ingamba zafashwe mu kurinda amabanga yabakoresha Facebook no kugira ngo ikibazo cyabaye kitazongera kubaho ukundi mu gihe kir’imbere .

Iyi baruwa yagiraga iti, ” Ndagirango ngushimire igisubizo wampaye mu byumweru bibiri bishize. Ese haba hari amakuru y’abanyaburayi yagizweho ingaruka bitewe n’amahano yabaye yo kutabika neza amakuru y’abakoresha Facebook?,  Ese niba byarabaye , ni gute muteganya kubimenyesha ba nyir’amakuru?.” Jourova kandi yanababazaga niba hari amategeko akarishye agenga Facebook ku birebana n’abakoresha uru rubuga .

Mu nama y’abayobozi bakuru ba EU yabereye i Bruselles mu Bubiligi mu Cyumweru gishize, baganiriye ku mikoreshereze mibi y’amakuru yari kuri Facebook yakozwe n’uruganda rw’Abongereza rwa Cambridge Analytica, aya makosa yakozwe n’iki kigo  yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo  kwiyamamaza  kwa Donald Trump wiyamamarizaga kuyobora Amerika  mu matora yatsinzemo Hillary Diane Rodham Clinton.

 

Ibi bije nyuma y’uko umuyobozi wa EU Antonio Tajani yari yatumiye nyiri Facebook Mark Zuckerberg kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi bibazo. Nyuma y’ibi Zuckerberg yahise asaba imbabazi yizeza abakoresha Facebook umutekano w’amabanga yabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger