AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

“Dufite ibyo dukeneye kugira ngo tugere aho dushaka, cyane cyane binyuze mu buhanga tubona mu rubyiruko rwacu.” Perezida Paul Kagame

Mu nama  mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku buryo bwo guteza imbere ubumenyi ifite insangamatsiko igira iti “Duteze imbere ubumenyi bugira abatuye Isi akamaro” Perezida Kagame asanga Afurika idakwiye kwihererana ubumenyi bw’abahanga bayo kuko byatuma itagera ku cyo igamije.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yatangiye mu nama ya ‘Next Einstein Forum’, ihuriro ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS).

Perezida Kagame asanga abanyeshuri bakwiye guhabwa ubumenyi  bwo kubafasha gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika n’isi aho kugira ngo ubumenyi bahabwa bube ubwo mu bizamini gusa, Yagize ati ” Ntabwo bihagije guha abantu ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa cyangwa se gutsinda mu bizamini, ahubwo bakwiriye gukoresha ubwo bumenyi bahabwa mu gukemura  ibibazo byugarije umugabane w’Afurika n’Isi.”

Perezida Kagame asanga iterambere rya Afurika rishingiye ku bumenyi urubyiruko ruhabwa, rukaba rukwiye gukoresha ubwo bumenyi mu gutegura Afurika y’ejo hazaza.

Yagize ati “Dufite ibyo dukeneye kugira ngo tugere aho dushaka, cyane cyane binyuze mu buhanga tubona mu rubyiruko rwacu, ari na rwo musingi wubakiyeho ahazaza ha Afurika. Ejo hazaza ni heza nk’uko tuhashaka”.

Perezida Kagame kandi yakomoje ku kibazo cy’ubusumbane hagati y’abakobwa n’abahungu ku bumenyi na siyansi, akaba asanga ibi bigomba kuvaho kugira ngo amahirwe agere kuri bose.

“Mu gihe  Afurika iri kwihuta mu iterambere rya siyansi ntidukwiye gusiga abagore n’abakobwa bacu inyuma muri urwo ruhando mpuzamahang. Ubusumbane buri hagati y’abahungu n’abakobwa bitabira kwiga ibijyanye na  siyansi ni ikibazo cyugarije isi ariko nta mpamvu ihari yo kubyemera nk’ibidashobora guhinduka, tutitaye ku mpamvu zose zaba zibitera tugomba kwiyemeza gukuraho icyo kinyuranyo  kubera ko amahirwe atagera kuri bose mu gihe batahawe ubumenyi ku buryo bungana”

Perezida Kagame avuga ko N’ubwo  Afurika ifite ibibazo hari ibimenyetso byerekana  ko uyu mugabane uri gutera intambwe ijya mbere kandi aki aricyo gihe cyo gutera imbere.

Perezida Paul Kagame yahuriye na Perezida wa Senegal  Macky Sall muri iyi nama ya “Next Einstein Forum”

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Werurwe 2018  Perezida Paul Kagame yahuriye na Perezida wa Senegal  Macky Sall mu kiganiro cy ihuriro ry’Abanyamibare “Next Einstein Forum” cyavugaga ku kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi , aha kandi  yari kumwe na Minisitiri ushinzwe siyansi, ubushakashatsi n’ubugeni muri Leta ya Baden-Württemberg mu gihugu cy’ Ubudage akaba n’Umuyobozi wa NEF, Thierry Zomahoun.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abasaga igihumbi  baturutse hirya no hino ku Isi, abagore bayirimobakaba  bangana na 40% by’abayitabiriye bose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger