Amakuru

Ethiopia: Bwa mbere hatowe minisitiri w’ingabo w’umugore

Aisha Muhammed Moussa  wari usanzwe ari Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ubwubatsi yagizwe Minisitiri w’ingabo mu mpinduka zabaye mubagize guverinoma yahinduwe na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed.

Kuri ubu nyuma y’izi mpinduka kimwe cya kabiri mu bagize guverinoma nshya ya Ethiopia ni abagore. Abiy yagabanyije abagize Guverinoma ye yari isanzwe yari igizwe naba Minisitiri 28, ubu ikaba igizwe n’aba minisitiri 20.

Igishya cyiyongereye muri minisiteri ziki gihugu ni  Minisiteri nshya yiswe ‘Minisiteri y’amahoro’.yahawe umugore witwa Mufuriak Kami izaba ishinzwe kunga abatuye Ethiopia .

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed kuva yajya kubutegetsi mu mpera za Gicurasi, 2018 abantu benshi bakunze kumwita Minisitiri w’impinduka kubera ibyo akomeje gukora muri iki gihugu mu kunga ubumwe bw’abanyagihugu.

Aisha Muhammed yagizwe Minisitiri w’ingabo 
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger