Amakuru ashushyeImikino

Ese Rayon Sports irafata umwanya wa mbere?: Police FC VS Rayon Sports, ibivugwa mbere y’umukino

harabura amasaha make ngo rwambikane hagati ya Rayon Sports na Police FC  mu mukino ugiye kubera kuri Stade Amahoro i Remera, ni umukino uvuze byinshi muri shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League.

Mu gihe uyu mukino uratangira saa 15:30 Rayon Sports yawutsinda, yahita ikura APR FC ku mwanya wa mbere imaranye igihe kitari gito, yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’inota rimwe.

Abatoza ku mpande zombi bafite ishyaka n’ ikizere cyo gutsinda uyu mukino. By’ umwihariko Rayon Sports umugambi ni ukwirinda gukora ikosa ryatuma itakaza umukino n’ umwe mu mikino isigaye kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona.

Umurundi Jules Ukimwengu ukinira Rayon Sports niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona, ibitego 16. Akurikirwa na Hakizimana Muhadjiri wa APR FC ufite 14 , na Sarpong Michael wa Rayon S. ufite 13.

Ulimwengu yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports bahagaze neza ndetse ko n’ umwuka mu rwambariro ari mwiza bityo ko biteguye gutsinda uyu mukino.

Yabwiye Teradignews ko “yishimiye ko ari kwitwara neza agashakiraikipe ye ibitego dore ko mu mukino bakinnye na Espoir FC y’i Rusizi yabashije gutsinda ibitego bibiri muri bine batsinze.”

Yakomeje agita ari “Ndashaka ko dukomeza gutsinda tugakusanya amanota menshi ashoboka mu mikino isigaye. Ntidushobora gukora ikosa iryo ariryo ryose”. Niko yabwiye The New Times.

Roberto Oliveira, utoza Rayon Sports ati “Ulimwengu ni impano idasanzwe. Arafatanya n’ umwataka mugenzi we Sarpong kubona ibitego muri Police”.

Umutoza w’ agateganyo wa Police FC , Maurice ‘Maso’ Nshimiyimana afite icyizere ko abasore be baza gukora neza bagatsinda Rayon Sports, niko yabwiye itangazamakuru.

Yagize ati “Turakora uko dushoboye tubone amanota atatu. Abakinnyi bifitiye ikizere kandi bameze neza barabikora.”

Aya makipe yombi nta bakinnyi ngenderwaho bafite ibibazo by’imvune cyangwa se amakarita menshi y’umuhondo yatuma badakina uyu mukino.

Kwinjira muri sitade Amahoro ushaka kureba uyu mukino, ni ukwitwaza ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ku bantu bicara mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (VVIP).

Imyanya yegeranye n’ahicara abiyubashye cyane barishyura ibihumbi icumi (10,000 FRW) mu gihe igice kiri imbere y’ahicara abanyamakuru haraba hishyurwa ibihumbi bitanu (5,000 FRW). Ku ntebe z’umuhondo zisoza ahatwirikiriye barishyura ibihumbi bitatu (3,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose ari igihumbi (1,000 FRW).

Muri macye kwinjira ku mukino wa Police FC na Rayon Sports ni: 20,000 FRW, 10,000 FRW, 5,000 Frw, 3000 FRW na 1,000 FRW.

Que le meilleur gagne!

Imikino yose iteganyijwe kuri iki Cyumweru

Police vs Rayon 15:30
Espoir vs Bugesera 15:30
Mukura vs Musanze 15:30
Etincelles vs Kirehe 15:30
Sunrise vs Amagaju 15:30.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger