AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ese Nyuma y’intambara y’amagambo hagati ya A Pass na Geosteady ni gute biyunze?

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 mu ruganda rw’umuziki wa Uganda hagiye humvikana intambara y’amagambo ku bahanzi bagiye batandukanye bamwe muri abo ni umuhanzi A Pass ndetse na Geosteady aho buri wese yashakaga kwemeza undi ko ariwe ukunzwe cyane na benshi.

Gusa ibi byose bisa nkaho ari amazi yatembaga aca munsi y’ikiraro dore ko mu minsi yashize babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi buri wese yagaragaye aririmba indirimbo ya Mugenzi we ubwo bari bahuye barigusangira icyo kurya aha by’umwihariko A pass ubutumwa yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga akaba yaragize ati: “ifunguro ni ryiza ndisangira na Geosteady,jye nawe nta mwiryane uri hagati yacu dufite ahubwo twe twifitiye inkoko.”

Iyi ntambara y’amagambo hagati yaba bombi twabibutsa ko yatangiye ubwo Geosteady yavugaga ko ashaka ihangana ku rubyiniro hamwe na A pass ndetse na Eddy Kenzo mu gihe kimwe maze akabereka uwo ariwe A pass nawe ntakuzuyaza akanga kuripfana bagatangira guterana amagambo nubwo nyuma A Pass yaje gutangaza ko intambara yabo bombi yariyo ku rubyiniro gusa bitari mu buzima busanzwe ko ahubwo bo bombi byari ukugirango bazamure urwego rw’abakunzi b’indirimbo zabo nshya bari bamaze gusohora ikindi kandi ko mu ruganda rwabo rudashobora kuryoha cyangwa rumenyekane nta mwiryane wumvikana hagati yabakora muri urwo ruganda rw’umuziki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger