Imikino

Ese Didier Gomez yaba ari we ugiye gusimbura Karekezi muri Rayon Sports?

Nyuma y’uko Karekezi Olivier watozaga Rayon Sports asezereye abakinnyi b’iyi kipe kuri uyu wa 26 Gashyantare, amazina y’abatoza bashobora kumusimbura yatangiye guhwihwiswa aho Didier Gomes da Rosa ari ryo riri kugaruka kenshi.

Karekezi Olivier yafashe rutemikirere ku munsi w’ejo yerekeza iwe muri Turkiya, ndetse anagenda sezeye abakinnyi ba Rayon Sports. N’ubwo yasize abwiye aba bakinnyi ko azagaruka mu mpera z’iki cyumweru, abenshi ntibashidikanya kuvuga ko uyu mutoza yagiye agiye.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Rayon Sports bahamya ko impamvu yatumye uyu mutoza ahitamo kugenda ari uko imubano we n’abayobozi ba Rayon Sports utari wifashe neza, byagera kuri perezida Paul Muvunyi ho bikaba ibindibindi.

Nyuma y’igenda ry’uyu mutoza amazina y’abashobora kumusimbura yatangiye guhwihwiswa n’ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butarerura ngo bugire icyo butangaza ku igenda ry’uyu mutoza cyangwa ngo buvuge niba hari ushobora kumusimbura.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Rayon Sports ntibatinya kuvuga ko Didier Gomez da Rosa watwaranye n’iyi kipe igikombe cya Shampiyona muri 2013 ari we ushobora gusimbura uyu mutoza, mu gihe kandi Ivan Minaert wazanwe muri iyi kipe ngo abe directeur techniques na we agarukwaho n’abatari bake.

Agaruka ku bimuvugwaho ko ashobora kuza gutoza Rayon Sports, Didier Gomez da Rosa usanzwe atoza Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia yagize icyo atangaza ku birimo kuvugwa.

Didier Gomez akiri muri Rayon Sports.

“Ndabizi neza hari benshi bifuza ko ngaruka, ariko mureke dutegereze turebe, ubu biracyari mu bwiru. Hari abayobozi bambajije niba niteguye kandi nemera kuza kuyitoza, mbabwira ko nzabasubiza nyuma, gusa ‘Gikundiro ni ikipe yanjye.” Gomez agarira na ruhagoyacu.rw.

Didier Gomez da Rosa yavuye muri Rayon Sports mu 2013 ubwo yari amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona, akaba yari ayimazemo umwaka umwe.

Didier Gomez da Rosa umwe mubatoza bagikunzwe muri Rayon Sports.

Yahise yerekeza muri Coton Sport Football Club de Garoua yo muri Cameroun nay o ayimaramo umwaka umwe, ahita ajya muri Club Sportif Constantinois (النادي الرياضي القسنطيني) yo muri Algeria na yo ayimaramo umwaka umwe ahita ajya muri Jeunesse Sportive du Médina Skikda, maze nyuma y’umwaka umwe ahita yerekeza muri Ethiopian Coffee iri ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa shampiyona, akaba ayimazemo amezi abiri gusa.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger