Imikino

Abazasifurira APR na Rayon Sports mu mikino nyafurika bamenyekanye

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yashyize ahagaragara amazina y’abasifuzi bazasifura imikino ya APR FC na Rayon Sports zihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika itegerejwe kuba Muri Werurwe uyu mwaka.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere uwayo Total CAF Champions league izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo. Uyu mukino wa 1/16 ubanza uzabera kuri Stade national Amahoro ku wa 7 Werurwe 2018 guhera 18:00 z’umugoroba.

Uyu mukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns uzayoborwa n’umusifuzi wo muri Zambia witwa Janny Sikazwe, akaba ari umusifuzi unaheruka gusifura umukino wa Super Cup ya hano ku mugabane wa Afurika wahuzaga Wydad Casablanca na TP Mazembe ukarangira Wydad Casablanca itsinze igitego 1-0 mu cyumweru gishize.

Sikazwe azaba yungirijwe na Jerson Emiliano Dos Santos wo muri Angola cyo kimwe na Romeo Kasengele ukomoka muri Zambia, mu gihe Kasokota Kafuli Derrick wo muri Zambia azaba ari umusifuzi wa kane. Komiseri w’uyu mukino azaba ari Joseph Tokyo Itumeleng Modise w’umunya Botswana.

Ku rundi ruhande APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederations Cup izaba yasuye Ac Djoliba de Bamako yo muri Mali ku wa 17 Werurwe mu mukino ubanza.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Modibo Keita I Bamako saa 17:00 uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Cape Verde, barangajwe imbere na Delgado Fernandes, Wilson Jorge na Luis Fernandes Barbosa mu gihe Manuel Antonio Timas azaba ari umusifuzi wa kane. Komiseri w’uyu mukino azaba ari Amar Bahloul ukomoka mu gihugu cya Algeria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger