Imikino

Eric Bailly ashobora kutazongera kugaruka mu kibuga vuba

Eric Bailly ukinira Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Cote d’ivoir, ashobora kutazagaruka mu kibuga vuba bitewe n’imvune nyuma yuko abaganga bemeje ko agomba kubagwa kumurundi.

Jose Morinho utoza Manchester United yatangaje ko Bailly agomba kubagwa kubera ikibazo cy’imvune afite mu rwego rwo kugirago azagaruke mu kibuga vuba.

Eric Bailly, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, Morinho yavuze ko yavunikiye mu mikino y’ibihugu, ubwo yari yagiye gufasha igihugu cye cya Cote d’ivoir mu mikino yo gushakisha itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya. Bailly ntabwo yakinnye umukino Manchester yatsinzwemo na Chelsea kuya 5 Ugushyingo. Morinho akaba yavuze ko uyu musore ashobora kutazakina imikino ya shampiyona isigaye.

Morinho yagize ati: “Ntabwo nshaka kuvuga kuri iyo mvune ya Bailly cyane, ndashaka ko agumana n’abaganga bagakora akazi kabo. Abaganga barimo kugerageza kumuvura. Imiti bari kumuha nitamukiza ashobora  kubagwa gusa ariko reka dutegereze igihe gito turebe uko bizagenda.”

Uyu musore wafatanyaga na Chris Smallingndetse na  Phil Jones  mu bwugarizi bwa Manchester , magingo aya ntabwo ari kumwe nabo, gusa ariko nubwo VBailly adahari nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 ukuboza, Manchester igatsindamo Bournemouth 1-0,  Mourinho yatangaje ko yishimiye uburyo Chris Smallingndetse na  Phil Jones bitwaye mu bwugarizi.

Jose Felix Morinho yagize ati:” Mu ghe gishize twakunze kugira ikibazo cy’ubwugarizi, ariko kubera ko dufite umubare w’abakinnyi 5 cyangwa 4 kuri uwo mwanya, tugerageza gukemura icyo kibazo umwe akaziza icyuho cya mugenzi we uba udahari,  na  Chris Smalling arigukina umukino ushimishije muri iyi mikino 7 cyangwa 8 tumaze gukinarero ndatekereza ko azabikomeza.

Eric Bailly niwe mukinnyi wa mbere wasinye amasezerano muri Manchester United nyuma yuko  Mourinho  yaragizwe umutoza w’iyi kipe , Bailly yavuye muri Espange  mu ikipe ya  Villarreal mu  2016 aguzwe miliyoni 30z’amayelo.

Eric Bailly yasinye muri Manchester mu 2016
Twitter
WhatsApp
FbMessenger