AmakuruImikino

Emery Bayisenge agiye kongera guhura na Johnattan McKinstry

Emery Bayisenge wari umaze igihe kinini adakina, agiye kwerekeza ku mugabane wa Asia mu gihugu cya Bangladesh mu ikipe itozwa n’uwahoze amutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi, Johnattan McKinstry .

Emery aheruka gusezererwa mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, yari amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya APR FC. agiye kwerekeza mu ikipe  yitwa SAIF Sporting Club ikina mu cyiciro cya mbere.

Iyi kipe SAIF Sporting Club ,Emery Bayisenge agiye kwerekezamo ni ikipe nshya kuko imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, aho yashinzwe mu kwezi kwa 08/2016.

Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi ni we wafashije Emery Bayisenge kubon ikipe nyuma yo kumara umwaka adakina nyuma yo gusezererwa na USM Alger , gusa byari byavuzwe ko uyu mukinnyi yaba agiye gusinya mu ikipe ya APR FC.

Johnathan McKinstry wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi ni we wafashije Emery Bayisenge kubona ikipe nshya

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger