AmakuruPolitikiUbukungu

Drones zigira uruhare rwa 75% By’amaraso agezwa mu bitaro mu Rwanda

Ikigo gisanzwe gishyira amaraso ibigo nderabuzima biri kure cyitwa Zipline kivuga ko mu gihe kimaze gikora kimaze kugezayo amaraso n’izindi serivizi zigera kuri miliyoni.

Si amaraso gusa atangwa muri iyo mikorere ahubwo harimo no gutanga intanga ziterwa amatungo no gutera imiti yica imibu.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa na drones zacyo zafashije mu buryo bugaragara kandi hiyongeraho ko izi mashini zitanduza ikirere.

Imikorere ya Zipline na drones zayo ikorana n’ikoranabuhanga rya Google n’ibindi bigo kugira ngo ishobore gukora neza.
Umuyobozi w’iki kigo ku rwego rw’isi witwa Keller Rinaudo avuga ko iki kigo kizakomeza gutanga serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ubucuruzi, kugeza ibiribwa ku babikeneye kandi gahunda ihari ni uko drones z’iki kigo zizajya ziha serivisi abantu miliyoni imwe ku munsi.

Ati: “Ahantu hakomeye drones zacu zifasha cyane ni mu gutanga amaraso agenewe abarwayi mu bigo nderabuzima byitaruye. Dufite gahunga yo gukomereza mu bucuruzi no kugeza mu bantu ibiribwa”.

Muri Afurika drones za Zipline zikora byinshi kandi bifitiye akamaro abatuye uyu mugabane.

Muri Ghana ubwaho, drones z’iki kigo zigeza serivisi ku bantu ku kigero cya 54%.

Kuva yatangira gukorera muri iki gihugu kiri mu Burengerazuba bushyira Amajyaruguru y’Afurika, Zipline imaze gutanga amaraso n’ibindi nkenerwa birimo inkingo 3,566,500, ibikoresho byo kwa muganga bigera kuri 2,825,210 n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bikoresho byagiriye akamaro abaturage bagera kuri miliyoni 17 z’abaturage ba Ghana batuye mu Ntara 13 z’iki gihugu.

Si inkingo z’abantu zatanzwe gusa, ahubwo ari n’iz’amatungo zatanzwe mu rwego rwo kuyarinda indwara.

Inka zigera ku 104,000 nizo bakingiwe indwara bita Anthrax, izo nka zikaba ari izo mu Majyaruguru ya Ghana.

Ahandi Zipline ifite imirimo ni mu Rwanda, muri Kenya, Côte D’Ivoire na Nigeria. Mu Rwanda 75% by’amaraso atangwa hirya no hino mu gihugu bikorwa na drones.

Amaraso menshi atangwa muri ubu buryo ni atabara abagore bava mu gihe cyo kubyara.

Muri Kenya Zipline ikorana n’ikigo Elton John AIDS Foundation, ubufatanye bukaba bukibanda mu guha abantu ibikoresho byo kwirinda SIDA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger