AmakuruImikino

Munyakazi Sadate yashyiriyeho abakinnyi ba Rayon Sports agatubutse ngo batsinde Kiyovu Sports

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, yemereye abakinnyi n’abatoza agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 25 Frw kuri buri wese mu gihe baba batsinze Kiyovu Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Munyakazi ukunda Rayon Sports cyane kandi akabigaragaza,arifuza ko iyi kipe isoza neza igice cya mbere cya shampiyona.

Abinyujije kuri X,Munyakazi yagize ati “Uyu munsi turakina wa mukino w’amateka, uyu s’umukino ahubwo n’ibigwi bigomba kwiyongera ku bindi bigwi.

Basore bacu, Staff, bayobozi namwe bafana, twese hamwe duhagurukire rimwe, dutsinde Umuyovu yiruke.

By’umwihariko iyi match nituyitsinda buri mukinnyi na Staff inoti ya 25K kuri buri umwe iriyongera kuri Prime de match mwagenewe. Rwose muduhe Ubunani mbere y’UBUNANI.”

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports uraba kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

Kwinjira ni 3000,5000,10000 na 20000 FRW.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger