Amakuru

Dr.Butera uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisante yasezeranye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bamaze igihe mu rukundo, ndetse mu minsi mike baritegura guhamya umubano wabo imbere y’Imana.

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo Dr. Butera yasezeranye imbere y’amategeko na Diana Kamili, mu muhango witabiriwe n’abantu bake bo mu miryango yabo.

Basezeranyijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, mu muhango wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali.

Dr Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu Ugushyingo uyu mwaka, yari yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko “vuba” azasezera ubusiribateri. Yabivuze mu kiganiro yatangarijemo uko yakiriye inshingano nshya.

Amakuru ahari ni uko indi mihango yo guhamya umubano imbere y’Imana izakorwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Dr Butera Yvan w’imyaka 32, ni we muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Butera uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisante yasezeranye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger