AmakuruUbuzima

Dore zimwe mu ngaruka zishobora guterwa n’umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije n’indwara kimwe nk’izindi ndetse ikunze kugendana n’ibindi bibazo by’ubuzima bitandukanye birimo n’izindi ndwara zikunda guhitana ubuzma bw’abantu benshi harimo nk’indwara za Diyabete, indwara z’umutima ndetse na za cancers.

Inzego z’ubuzima kandi zemeza ko bamwe mu bantu bibasiwe cyane n’icyorezo COVID-19 muri iki gihe ari abantu bafite umubyibuho ukabije.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ingaruka zishobora guterwa n’umubyibuho ukabije twifashishije urubuga rwa taarifa.
Dore zimwwe mu ngaruka zo kugira umubyibuho ukabije:

1. Kudasinzira neza: Abantu babyibushye cyane ntabwo bakunda gusinzira neza kubera ko utwenge ducamo umwuka iyo asinziriye tuba ari duto bityo bikamusaba imbaraga ngo ahumeke, ugasanga niho havuyemo Bimwe kugona mu gihe umuntu aryamye.

2. Kugira agahinda gakabije: Indwara y’agahinda gakabije iterwa n’ibintu byinshi. Ku byerekeye umubyibuho ukabije, aha turavuga ko iriya ndwara izanwa no guhangayikira uko abandi bakubona.

Iyo umuntu azi ko aho ari buce abantu bari muryanire inzara, ngo reba uko angana n’uko agenda, biramuhangayikisha bikamutera umutima mubi agahinda kakaba kenshi ndetse hari nushobora kwiyahura bitewe nuko abantu bamufata.

Iyo akiri ingimbi cyangwa umwangavu birushaho gukomera. Iyi niyo mpamvu abakobwa bakunda guhora ku ndyo bita ko ituma baguma kuri taille(size). Kuri bo, kubyibuha ni ukugusha ishyano!

3. Guturika k’udutsi two mu bwonko: Iyo amaraso y’umuntu arimo ibinure byinshi, agenda asiga bimwe muri byo mu mitsi bityo amaraso ntashobore gutambuka neza.

Twabigereranya n’umuheha wazibye kubera ibivuzo cyangwa imbetezi. Umuheha nk’uyu ntabwo uhitisha icyo kunywa bityo bigasaba umunywi gukurura cyane.

Ku byerekeye ubwonko bw’umuntu, aha twavuga iyo udutsi twabwo turimo ibinure byinshi, ibi binure bibangamira amaraso ntabugeremo byohoshye, bwakumva bunaniwe bugasaba umutima gusunika cyane ngo amaraso agereyo, ibi bikaba byatuma twa duti duturika kubera izo mbaraga zose ziba zisabwa.

4. Kurwara indwara za Cancer: Kugira umubyibuho ukabije n’ikimwe mu bishobora kuba intandaro yo kurwara indwara za cancers zirimo cancer y’impyiko, Cancer y’urwagashya cancer y’umwijima ndetse n’izindi nyinshi.

5. Indwara z’umutima:  Indwara z’umutima zirimo amoko menshi ariko igikunze kugaragara ni uguhagarara kwawo. Iyo umuntu afite ibinure byinshi bishobora kwihuriza mu mitsi igarura amaraso mu mutima, bikaba byabangamira amaraso ntagere mu kindi gice cy’umutima gishinzwe kuyungurura amaraso kikayashyiramo oxygen mbere y’uko akomereza mu bindi bice asukuye.

Iyo abuze uko atambuka, umutima ntutinda guhagarara. Niyo utarahagara bya nyabyo, ubu ukora gake k’uburyo nyirawo iyo agenda, ananirwa adateye kabiri.

6. Guhagarara k’umwijima: Umwijima ni imwe mu nyama z’umuntu zifite akamaro kurusha izindi, izi nyama ni ubwonko, umutima, ibihaha, umwijima n’impyiko.

Akamaro k’umwijima ni ukuyungurura amaraso, ukayavanamo ibidafite umumaro, ukayasigira ibiwufite ari nabyo amaraso aba akeneye ngo akomeze kuba mazima kandi atuma nyira yo abaho.

Iyo amaraso awugeraho arimo ibinure n’amasukari byinshi, umwijima ukomeza kwihangana ukayasukura.  Ibi iyo bitinze, bya binure bikarushaho kuwunaniza, ugeraho ugahagarara, ejo ukumva ngo runaka yapfuye kandi mbere y’aho mwari muri kumwe.

Ikibi cyawo ni uko nta bimenyetso byawo bihita bigaragarira buri wese k’uburyo uwurwaye yahita ajya kwa muganga. Ibi bituma hari benshi bajya kwa muganga amazi yararenze inkombe.

7. Ku bagore bashobora kudasama: Ikindi ni uko umubyibuho ukabije utuma abagore badasama kuko hari ubwo intanga ngabo itagera mu mura kubera ko ibyigwa n’ibinure.

8. Kubabara muri Mugabuzi: Aho Abanyarwanda bita muri mugabuzi ni munsi y’amabere ni ukuvuga akagufa kari hagati y’igituza n’inyama bita igicamakoma(diaphragm), itandukanya igituza n’igice cy’inda(abdomen).

Izindi ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije ni Diyabete byo mu bwoko bwa 2, kutabasha kugenda kubera uburemere bw’ibilo umuntu aba afite butuma amagufa y’amaguru atabasha kubyikorera ngo atambucye.
Ibi bituma amugara akajya agendera mu igare ry’abafite ubumuga.

Ikindi nuko abantu babyibushye cyane uruhu rwabo rurakweduka cyane kubera ubwinshi by’ibinure ruba rubitse.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger