AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yasutse amarira menshi nyuma yo kwangirwa gusura ingagi bakundana

Ibintu byinshi bitangaje cyane bikomeza kugenda bibaho hano muri iyi si yacu, aho abantu bamwe bakunda gutungurwa nibyo bikorwa ndetse abenshi bakanakunda kubyibazaho inshuro nyinshi bibaza uko bigenda kugira ngo ibyo bibeho n’ubundi buryo bwinshi.

Mu gihugu cy’Ubibiligi, mu gace ka Antwerp, hakomeje kuvugwa inkuru yatangaje abantu benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga y’umugore witwa Adie Timmermans wababajwe cyane bikomeye no kwangirwa kujya gusura ingagi isanzwe ari umukunzi we mu kigo zisanzwe zororerwamo.

Nkuko amakuru atangwa n’ikinyamakuru cyitwa ATV, cyavuze ko uyu mugore Adie yabujijwe n’abayobora ikigo gisanzwe kibamo inyamaswa muri Antwerp ko adashobora kujya gusura ingagi yitwa Chita y’imyaka 38 y’amavuko basanzwe bakundana mu buryo bukomeye, kuko ngo umubano we n’iyi ngagi ubangamira cyane izindi ngagi ndetse bigatuma iyi ngagi ikubitwa na ngenzi zayo.

Amakuru akomeza avuga ko iyo uyu mugore Adie Timmermans yasuye iyi ngagi bakundana yitwa Chita, ibintu biba bimeze neza cyane Urukundo ari rwose, bakora ibikora bitandukanye birimo guhoberana cyane, gusomana ndetse n’ibindi bintu byinshi, Ibi byose rero bikaba bibangamira izindi ngagi zibana na Chita muri kiriya Kigo cya Antwerp.

Uyu mugore Adi yavuze ko yababajwe cyane nibyo bamukoreye byo kumwangira kujya gusura umukunzi we Chita bamaze imyaka igera kuri ine mu munyenga ukomeye w’urukundo kandi abandi bantu bose babemereye kujya gusura ziriya ngagi, akaba yakomeje avuga ko yishimira igihe cyose amaze akundana n’iyi ngagi Chita ndetse adateze kureka kuyikunda kuko nayo imukunda cyane.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger