AmakuruPolitiki

Dore umusaruro witezwe ku kigo cya Polisi kizajya gikorerwaho ibizamini bya Perime(Permit)

Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyari kimaze imyaka igera kuri irindwi cyubakwa, gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri ubu cyaruzuye ndetse cyatangiye gutanga serivisi ku buryo bw’igerageza.

Ni ikigo gifite ibikorwaremezo bigezweho byifashisha ikoranabuhanga, kuva aho umuntu yinjirira agiye gushaka serivisi, kugeza ku muryango wa nyuma asohokeramo, atashye yicinya icyara ko acyuye uruhushya cyangwa ko uwo munsi amahirwe atagiye mu ruhande rwe.

Cyubatswe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, kikagira inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini, byubatswe hagamijwe kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi.

Ibizamini bikorerwa muri iki kigo birimo icy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, icyo gutwara moto gitanga uruhushya rwa A n’icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga no mu muhanda ugitsinze agahabwa impushya za B, C, D na D1 bijyanye n’urwo yakoreye.

Iki kigo gifite ubushobozi bwo gukoresha abashaka impushya barenga 1150 mu masaha umunani, barimo abashaka iz’agateganyo babarirwa muri 800 n’abashaka iza burundu barenga 350, imibare ishobora kuzamurwa.

Iki kigo cyifashisha ikoranabuhanga, haba gupima ukora ikizamini, ku gutanga impushya z’agateganyo, iza burundu, haba ku meza mu kibuga no mu muhanda.

 

Mu Busanza huzuye ikibuga kizajya gifasha abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kubona aho bakorera ibizamini ngiro

Imiterere y’ibizamini bizajya bihatangirwa n’uko bizajya bikorwa

Nk’uko bisanzwe, ushaka gukora ikizamini agomba kuba yarize. Niba ashaka urw’agateganyo agomba kuba yarize amategeko y’umuhanda bihagije akaba yiteguye kubazwa, bikaba uko no ku ushaka uruhushya rwa burundu kuva kuri A kugera kuri D1.

Ukora ikizamini agomba kwiyandikisha ku Irembo asaba gukorera ikizamini muri iki kigo akanahitamo umunsi n’isaha yifuza gukoreraho ikizamini, icyakora si itegeko ko uhakorera ushaka yakwifashisha ibindi bibuga.

Iyo ageze aho binjirira muri iki kigo, habanza kugenzurwa ko ari kuri gahunda yo gukora ikizamini kuri iyo taliki n’ iyo saha, ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ibikumwe ryahujwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), akagenzurwa ko ari we koko.

 

Hashyizwemo n’ibyumba bifasha kureba koko niba uwasabye gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga ari we

 

Ukimara kwakirwa mu kigo ubanza gukoza igikumwe mu kamashini kabugenewe ubundi hakarebwa koko niba ari wowe

Ugiye gukora ikizamini arasuzumwa, iyo basanze ari kuri gahunda yo gukora uwo munsi, ayoborwa aho agomba kwiyandikishiriza ko yageze ahakorerwa ikizamini, nyuma akajya kubonana n’abashinzwe gusuzuma ubuzima bwe.

Hasuzumwa amaso kugira ngo harebwe niba abona neza, amatwi ye na yo agasuzumwa harebwa niba yumvikana n’umuyobora ndetse n’ingingo z’umubiri, byose bigakorwa n’abaganga b’inzobere, kuko utwara imodoka agomba kuba ari muzima.

Ku bashaka impushya z’agateganyo, bajyanwa mu cyumba cyabugenewe, cyakira abantu 100 inshuro imwe, bicaye imbere ya mudasobwa zitagira aho kwandikira (keyboard), kuko ibibazo biba ari uguhitamo gusa, ugakoresha imbeba (souris) uhitamo igisubizo kiri cyo.

 

Iki ni icyumba gikorerwamo impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo. Gishobora kwakira abantu 800 ku munsi

Bikorwa nta mupolisi uri hafi aho, icyakora ukora aba agenzurirwa mu byumba byabugenewe, ukora yagira ikibazo agasobanuza kuko baba bamureba, bakamufasha byihuse.

Ikizamini cy’uruhushya rw’ agateganyo gitangwa, kigizwe n’ibice bitatu birimo icy’amategeko y’ imikoreshereze y’umuhanda, igice cy’ibyapa byo mu muhanda n’imyitwarire y’utwara ikinyabiziga.

Abashaka uruhushya rwo gutwara moto bakora ikizamini kigizwe n’ibice bine birimo igice ukora ikizamini aba asa n’aho yandika umunani igice, yagisohokamo akinjira mu kindi cyo guhunga inzitizi bimwe umuntu aba ahunga za cones.

 

Uyu ni umunara wifashishwa mu kugenzura uri gukora ikizamini cyo gutwara moto hasi mu kibuga

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Ishami rya RNP rishinzwe ibizamini n’impushya byo gutwara ibinyabiziga, SSP Gad Ntakirutimana, yavuze ko iyo usohotse aho, unyura mu kandi kayira gafunganye.

Avuga ko icyo gice cy’ikizamini gikorwa kugira ngo barebe uko ukora ikizamini yabasha kugenzura amahembe ye ntabe yateza impanuka mu gihe ageze mu kayira gato.

Ati “Nyuma na none iyo akivuyemo ajya mu kindi gice aho tureba ko umuntu utwaye moto ufite umuvuduko wa kilometero 20 cyangwa wa 25 ku isaha, iyo agize ikintu kimutungura gituma ahagarara. Ahagarara gute.”

Uretse abashaka uruhushya rwo gutwara moto rwa burundu, ushaka urw’imodoka rwa burundu muri iki kibuga akora ikizamini gikubiye mu bice icyenda birimo, aho batangirira ikizamini (ku murongo ubanza) no guhagarara ku buhaname (démarrage).

 

Aha ni ha handi hiswe mu buhaname. Uhageze ntagomba kuhamara amasegonda ari munsi y’atatu ariko ntagomba kurenza icyenda. Imodoka ntigomba kumuzimana

Kuri ubu buhaname, umuntu aba agomba kuhahagarara amasegonda atatu ntarenge icyenda nka bimwe byo ku bibuga bisanzwe, yaharangiza akajya mu gice cyagenewe guhunga inzitizi.

SSP Ntakirutimana ati “Ni ibintu bisanzwe kuko mujya mubibona rimwe na rimwe ugasanga hari impamvu yatumye igisate cy’umuhanda gifungwa bagakoresha ikindi, wagera imbere ugasanga icyo wari urimo cyafunzwe ugasubira muri cya kindi whungaga.”

“Tuba dushaka kureba ko mu gihe umuntu utwaye ikinyabiziga nagera aho hantu uko azabyitwaramo. Iyo avuye aho akurikizaho ikizamini cyo kunyura mu masangano y’umuhanda aho banyura bazenguruka (rond point).”

Kuri iki kibuga hashyizwemo amasangano afite aho gusohokera hatatu, kuko abantu bashobora kuyinjiramo mu muhanda usanzwe ariko batari busohokere hamwe, bigasaba utwaye ko yerekana aho asohokera, ibiha inzira abandi.

 

Iki kibuga cyuzuye mu Busanza cyashyizwemo buri kimwe cyose utanga ikizamini akenera, ikoranabuhanga rikabigiramo uruhare runini cyane

Uvuye aho ajya ku kizamini cyo guparika ku ruhande rw’umuhanda yakirangiza akajya guparika asubira inyuma nko mu igaraje, mu rugo iwe, muri parikingi n’ahandi, aho hose hashyizwe kuri ki kibuga.

Uyu muntu akomereza ahagenewe ikijyanye no guhindurira vitesse bareba niba ukora ikizamini azi kubahiriza Vitesse runaka n’umuvuduko yagenewe, hanyuma akajya ku cyo guhagarara bitunguranye, agasoreza ku murongo wa nyuma.

Ugitsinze akomereza ku gice cyo mu muhanda, aho agenda ibilometero bitandatu, mugenzi we agakora ibindi nk’ibyo bigaruka.

Kuri iyi nshuro aba agenzurwa ku bijyanye no haguruka, umuvuduko agenderaho, uburyo bwo guhindura vitesse, uko akoresha feri, kugenda ahantu harombereje, gukata ibumoso ndetse n’iburyo n’imyitwarire y’utwaye.

 

Iki kigo cyashyizwemo imodoka zitandukanye zizajya zikoreshwa n’abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga zemewe mu Rwanda

Ukorera uruhushya rw’imodoka amara iminota 12 n’amasegonda 34 mu kibuga, ariko aba afite n’indi minota mu muhanda usanzwe, ku buryo bitarenze isaha aba asoje ikizamini abonye uruhushya cyangwa akamye ikimasa.

Ni mu gihe ukorera urwa moto amara iminota itatu n’amasegonda 12 mu kibuga. Iyo atangira ntagomba kugendera hejuru y’umuvuguko wa kilometero 20 mu isaha ariko ashobora kugeza kuri kilometero 25 iyo ageze aho bimusaba guhagarara bitunguranye.

Ikoranabuhanga ryasimbuye abapolisi mu myanya myinshi

Ikoranabuhanga ryashyizwe muri iki kigo riri mu bice bibiri, birimo iryo mu kibuga hagati, rifasha gutahura amakosa yose, rigafatanya n’iryo mu binyabiziga, byombi bigakorana ku gutanga amakuru yoherezwa mu byumba bigenzurirwamo ibizamini biba biri aho hafi, uri ku bugenzuzi akabona ikiri kuba umunota ku wundi.

 

Ako kazu ni ko kifashishwa mu kugenzura abari gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ucyinjira muri iki kigo, utangira kwakirwa n’ikoranabuhanga, aho ubanza gusuzumwa, ko ari wowe hifashishijwe ibikumwe, ugakomereza aho utegerereza ko uhamagarwa.

Aha na ho hashyizwe za écran nini ziba ziriho urutonde rw’abaje gukora uwo mwanya, uwo bahamagaye yaboneka amazina ye akiyandika mu cyatsi, yaba ataje bikiyandika mu mutuku.

Mu gihe cy’ibizamini, ukora abona amanota yagize agahita ayabonera aho ako kanya.

Ni ukuvuga niba ukorera uruhushya rw’agateganyo, uko ugenda usubiza amanota ariyandika, ukajya gusoza ayo wabonye yose yiyanditse ntaho uhuriye n’ukoresha ikizamini.

 

Ukora ikizamini azajya aza ahasanga imodoka yose ijyanye n’uruhushya ashaka kubona

Ku bakorera impushya za burundu na bo ikoranabuhanga ni ryo rikora cyane.

Kuri moto hashyizweho ikoranabuhanga, rigenzura utwaye, aho iyo uri kugenda mu mihanda yabugenewe iyo ukoze ikosa rihita ribikubwira, aho kuba wa mupolisi wahoraga ari maso rimwe akaba yanakwibeshya.

Hashyizweho udusanduku turimo utwuma twa sensors twegereye umuhanda ikinyabiziga kinyuramo, zihuzwa n’ikoranabuhanga ryo mu kinyabiziga, byose bihuzwa n’iryo muri bya byumba, ku buryo ipine rirenga umurongo byamaze kugaragara kare.

 

Ako gasanduku karimo sensor ikorana n’ikoranabuhanga ryo muri iyo modoka bigatanga amakuru ku bari muri bya byumba bigenzurirwamo abari mu bizamini

Ni na ko bimeze ku modoka. Utwara aba ari mu kibuga wenyine ariko imodoka arimo izengurukijwe za camera imbere n’inyuma, ku buryo ibyo aba ari gukora byose wa muntu uba uri muri cya cyumba aba akubona neza.

Mu modoka hashyizwemo n’indangururamajwi zifasha ukora ikizamini kumvikana n’uri kumubwira ikizamini agiye gukora, ariko zikagira uburyo ibyo umuntu avuze bihindurwa mu ndimi zitandukanye.

Kuri ubu iyo ugenzura ikizamini avugisha ugikora, ukora ashobora kubyumva mu rurimi ashaka, nk’Igifaransa, Ikinyarwanda n’Icyongereza ndetse mu minsi ya vuba bazashyirwamo n’Igiswahili.

 

Ukora ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga ahitamo ururimi ashaka gukoresha muri izo eshatu

Muri izi modoka hashyizwemo kandi ibyuma bifata amajwi n’amashusho ku buryo ugenda mu muhanda ari kumwe n’umugenzura baba babonwa, n’ibyo bavuga bigaragara.

Mu modoka hashyizwemo ikoranabuhanga rya GPS, rifasha kugenzura buri kimwe cyose kiyikorerwamo, bigahuzwa n’ibyapa byose biri mu muhanda hirindwa ko ukora yabusanya agakora amakosa.

Kuri iyi nshuro ikoranabuhanga ni na ryo rigena umuhanda ukora ikizamini akoresha n’umugenzura baraba bari kumwe, ibyashyize iherezo kuri za ruswa, ibimenyane n’ibindi.

 

Imodoka zifashishwa mu bizamini byo gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa B, zazanwe ku bwinshi

Amanota azajya abarwa ate ?

Umuntu ukora ikizamini cya burundu cyo gutwara imodoka cyangwa moto, ahera ku manota 100% akagenda agabanyuka uko agize twa birantega duto, rya koranabuhanga rikabigiramo uruhare kuko ari ryo rimukosora.

Bya byuma bifata amashusho ni na byo bimwereka amanota yavuyeho, n’ayo asigajemo, amanota akavaho bitewe n’ikosa ryakozwe.

Icyakora uko yahura n’ibyo bibazo kose ntaba akwiriye kujya munsi ya 80% kuko kugira ngo ahabwe uruhushya bimusaba gutsindira kuva kuri 80% kuzamura, ibyumvikana ko iyo ugeze munsi, uba watsinzwe.

 

Buriya iyo utwaye ateshutse gato akagonga umurongo wera, sensor iri muri kariya gasanduku kera kari iburyo ihita itahura ikosa amanota agakatwa

Ku rundi ruhande ariko nubwo hari amakosa uri mu kizamini ashobora gukora agakomeza ikizamini hari n’ayo akora agatuma ahita atsindwa ako kanya, nk’igihe yageze ku buhaname imodoka igahita imumanukana.

Irindi kosa rishobora guhita rigukura mu bizamini rugikubita ni igihe winjira nko mu masangano ibinyabiziga bizenguruka, ukanyura mu mukono utari wo, aho kunyura iburyo ukanyura ibumoso n’andi.

Iki kigo cyashyizwemo ibinyabiziga byose, kuva kuri moto zikorerwaho ibizamini bitanga impushya za A, kugeza kuri bisi nini zitanga iza D1. Ibi byumvikanisha ko uza gukora nta modoka ye azana.

 

 

Abajijwe niba iki kibuga kitajya gitizwa abashaka gukora imyitozo mbere yo gukora ibizamini, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko bidashoboka, kuko cyagenewe ibizamini gusa.

Ku mafaranga uzajya aza gukora ikizamini azajya acibwa n’igihe iki kigo kizafungurwa, ACP Rutikanga yavuze ko ibyo byose bizagenwa vuba, akagaragaza ko hari andi mabwirizwa ategerejwe.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Ikibuga cya Busanza kizajya gikorerwaho ibizamini gusa, aho kuba cyakorerwaho n’imyitozo

 

RNP yatekereje ku modoka zose zizakenerwa mu bizamini, izishyira muri iki kigo gishya cyuzuye mu Busanza

 

 

Ikigo cyashyizwemo ibyumba bitandukanye uje gukora ikizamini ategererezamo mu gihe ategereje kujya mu kindi cyiciro

 

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza huzuye ikigo kizajya gifasha gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, umuntu abigizemo uruhare ruto cyane

 

 

 

Ukora ikizamini azajya aza ahasanga imodoka yose ijyanye n’uruhushya ashaka kubona

 

Ukora ikizamini si we urota ageze aha ngo abwirwe ko yabonye uruhushya

 

 

Aha ni ho uje gukorera uruhushya rwa B atangirira

 

Izi modoka zirimo ikoranabuhanga rihujwe n’iryo mu mihanda ndetse n’iryo mu byumba bigenzurirwamo ibiri kubera mu kibuga

 

Imosoka nini zahariwe igice zacyo, n’into biba uko, ndetse na moto zifite icyazo

 

Aha ni ha handi umaze gupimwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’igikumwe aba ari mu gihe ategereje ko ahamagarwa

 

Iki ni icyumba gipimirwamo ubuzima bw’uje mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga

 

Aha ni ho uje gukora ikinyabiziga wamaze gupimwa ngo harebwe niba imyirondoro ye ari yo koko, aza bamara kureba niba yariyandikishije n’igihe yasabye ari cyo agakomeza mu kindi cyiciro

 

Aha ni hamwe abaje gukora ibizamini bategerereza mu gihe hari kurebwa niba koko itariki basabye ari yo

 

 

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Ishami rya RNP rishinzwe ibizamini n’impushya byo gutwara ibinyabiziga, SSP Gad Ntakirutimana ubwo yerekaga abanyamakuru umwihariko w’ikibuga gitangirwaho ibizamini n’impushya byo gutwara ibinyabiziga cyuzuye mu Busanza

Inkuru ya IGIHE 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger