UbuzimaUtuntu Nutundi

Dore uburyo 7 wakwifashisha mu kurwanya kanseri y’ibere

Indwara ya Kanseri y’ibere iza mu myanya ya mbere mu zihitana benshi, ikaba ku isonga muri kanseri zibasira igitsina gore cyane.

N’ubwo iyi kanseri ikunze kwibasira igitsina gore, ariko n’abagabo bashobora kuyirwara nubwo atari ku rwego ruri hejuru. Iravurwa igakira, iyo ikurikiranwe hakiri kare.

Gusa ushobora kuyirinda ukurikije zimwe mu nama zikurikira.

Ibintu 7 wakora mu kwirinda kanseri y’ibere

Imyitozo ngorora mubiri

Sport ni ingenzi ku mabere yawe ku mpamvu zitandukanye. Zifasha mu gutuma ugira ibiro bikwiye, bityo bikakurinda umubyibuho ukabije, ubushakashatsi bwerekana ko ari isoko yaza kanseri zitandukanye, harimo n’iy’ibere.

Imyitozo ngorora mubiri itandukanye ituma amaraso atembera neza mu bice bitandukanye by’umubiri, bityo gusohora uburozi butandukanye bigakorwa byoroshye. Ituma imisemburo ikora neza kandi igakorwa ku rugero rukwiye, bityo ntihabeho ikorwa ry’umusemburo wa estrogen urengeje urugero. Iyo estrogen ibaye nyinshi byorohera uturemangingo twa kanseri gukura no gukwirakwira ku buryo bwihuse.

Sport zitandukanye zose wakora, byibuze amasaha 3 mu cyumweru iba ihagije.

Sports zifasha mu kwirinda kanseri y’ibere, kuko imisemburo ikorwa ku rugero rukwiye

Gusinzira bihagije mu ijoro

Gutinda kuryama mu ijoro, cyane cyane iyo uri ku rumuri, bigabanya ikorwa ry’umusemburo wa melatonin. Ibi bitera ibibazo bikomeye kuko umusemburo wa melatonin ufasha mu kuringaniza estrogen. Kuryama kare; byibuze amasaha 7 cg 8 bizagufasha kubona uyu musemburo uhagije.

Kugira ibiro bikwiye

Uko ibiro byiyongera niko umusemburo wa estrogen nawo ukorwa ku bwinshi. Ni ngombwa kugira ibiro bijyanye n’uburebure bwawe.

Kugabanya alukolo ufata

Ubushakashatsi bwerekanye ko ku gitsina gore, banywa inzoga zisembuye hejuru y’amacupa 3 ku munsi baba bafite ibyago byo kurwara kanseri y’ibere byikubye hafi 2 ugereranyije n’abatanywa. Niba unywa inzoga ni ngombwa kuzinywa mu rugero; icupa rimwe ry’inzoga byibuze nturirenze cg akarahuri ka divayi.

Shokola z’umukara

Shokola z’umukara zizwiho kugirira akamaro gatandukanye umubiri kurusha ubundi bwoko bwa shokola.

Ubushakashatsi bwerekana ko zifite ubushobozi bwo kurwanya uturemangingo twa kanseri, bivuze ko zirinda ugukura no gukwirakwira kwa kanseri mu mubiri.

Kurya izi shokola, bizagufasha kwirinda kanseri, binakuzanire izindi ntungamubiri zitandukanye.

Shokola z’umukara, zizwiho kurwanya uturemangingo twa kanseri

Gufata folic acid

Folic acid cg vitamin B9, yitwa nanone folate. Kutagira folate ihagije mu mubiri bishobora gutera imikorere mibi y’uturemangingo fatizo DNA. DNA zangiritse zishobora gutera kanseri. Iyi folate iboneka ari uko uriye folic acid.

Folic acid iboneka cyane cyane mu mashaza, ibishyimbo, epinari, avoka, n’amasaka ndetse hari n’ibinini by’inyongera ibonekamo. Ku munsi umugore cg umukobwa akenera mikorogarama byibuze 400 (400 micrograms).

Kurya indyo yuzuye

Indyo yuzuye, kandi irimo intungamubiri zose ifasha umubiri mu mikorere myiza.

Ni ngombwa kwirinda ibiryo birimo uburozi cg byangiza umubiri. Mu byo urya ni ngombwa gushyiramo imboga zihagije kuko zikize kuri carotenoids; ifasha umubiri mu gusohora uburozi butandukanye. Imbuto zisa orange cg umuhondo nizo zikungahaye cyane kuri beta-carotene, ifasha mu kurinda ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger