AmakuruUrukundo

Dore ibintu wakora bigatuma uwo mwashakanye ataguhararukwa

Hari byinsi abashakanye bakora umubano wabo ugahora ugahora utohagiye kugeza bashaje ndetse byaba na byiza bakabitoza abana babo, abuzakuru n’abuzukuruza kugira ngo barusheho kubaka umuryango ufite ireme.

Iyo udakoze ikintu kigwa neza umutima w’uwo mwashakanye, akabona ko byamaze kuba ingeso, bishobora gutuma umuryango ubamo amakimbirane ndetse kubahana no kwizerana hagati yabo bigakendera.

Akenshi, burya imyitwarire y’abashakanye ni yo itanga ishusho y’umuryango wabo. Ni mpamvu ugomba kumenya ibyo wakora bigatuma urugo rwawe rugira umunezero. Ibyo ni byo tugiye kuvuga:

Gira imyitwarire ituma ukurura uwo mwashakanye:

Iyo abasore n’inkumi bakirambagizanya usanga buri wese ashaka kwitwara cyangwa se akambara mu buryo bukurura umukunzi we. Ibi ntibigomba guhagarara na nyuma yo kurushinga. Ugomba kwitwararika mu buryo wambara, amagambo uvuga, imikorere, imico, n’ibindi byose ukibaza niba bituma uwo mwashakanye arushaho kukwiyumvamo.

Horana akanyamuneza:

Kumwenyura no kugaragaza umunezero mu isura ni bimwe mu bintu bituma umuntu atarambirwa kwitegereza uwo bashakanye. Iyo umwenyurira uwo mwashakanye, ahora yifuza kukureba mu maso ku buryo n’iyo mutari kumwe ahora yifuza kukubona ngo yongere yirebere ya nseko.

Menya igihe cyiza cyo gukemura ibibazo by’urugo:

Kubona uwo mwashakanye ugahita umutura ibibazo by’urugo bishobora gutuma aguhararukwa kuko aba yumva nimubonana nta kintu uri bumubwire uretse bya bibazo. Menya ko ibibazo bidashira maze ubanze umuganirize, umenya niba yiteguye kumva ibyo ugiye kumubwira.

Niba kandi ugiranye ikibazo n’uwo mwashakanye ujye ureka abanza atuze uburakari bushire mubone kubiganiraho. Si byiza na none ko usanganiza ibibazo uwo mwashakanye kandi ananiwe.

Tega amatwi uwo mwashakanye kandi uvuge make:

Kwihutira kuvuga utaratega amatwi biri mu bintu biteza impagarara mu bashakanye ugasanga bahora bapfa ubusa bigatuma bahararukwana vuba. Itoze kujya utega amatwi uwo mwashakanye uvuge make, cyane cyane mu gihe mufite ibyo mutari kumvikanaho. Ibi bizatuma hatabaho amakimbirane hagati yanyu.

Kora utuntu duto tuzamura urukundo:

Hari utuntu duto abashakanye birengagiza ariko ugasanga dufite umumaro munini mu kuzana umunezero mu bashakanye. Ni byiza kwitoza gushimira uwo mwashakanye, gusangira na we, kumwifuriza umunsi mwiza, kumwifuriza guhirwa n’akazi keza, kumusuhuza uvuye ku kazi, kumusezera mutandukanye, kumusuhuza mukangutse, kumugurira utuntu tudahenze, kumusetsa, kumukinisha udukino two kwishimisha, n’ibindi bifasha kumva munezerewe muri hamwe.

Ntukumve ko uwo mwashakanye agomba guhora ari intugane:

Menya ko nta muntu ubaho udakosa kuko nawe ubwawe hari byinshi ukosamo. Guhora ubwira umukunzi wawe amakosa ye gusa ntumubwire ibyiza kuri we bizatuma ahararukwa kubana nawe. Niba yakosheje jya umubwiza umutima w’ineza kandi nanakora ibyiza na byo ubimubwire unamushimire, bizatuma akomeza kukwishimira kugeza musazanye.

Menya kubana n’abandi

Iyo ubana n’abandi neza, bahora bakuvuga neza imbere y’uwo mwashakanye bigatuma ahorana ishema ry’uko mwashakanye. Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kubana neza n’abaturanyi, abo mukorana, inshuti n’abavandimwe b’uwo mwashakanye.

Mwunganire mu byo akora

Iyo wunganira uwo mwashakanye mu mirimo ye ya buri munsi ahora yumva ko uri umuntu w’ingenzi mu buzima bwe. Bityo bigatuma ataguhararukwa.

Irinde kuba imburamukoro

Iyo udakora ngo ugaragaze inkunga yawe mu kubaka urugo, uwo mwashakanye ashobora kuguhararukwa kubera ko abona umuvunisha mu gushaka ibitunga urugo. Ni byiza gushaka icyo ukora kizamura iterambere ry’urugo.

Kunda gusenga

Nubwo uwo mubana yaba adasenga, iyo wowe usenga biramunezeza kuko bituma uba umunyangeso nziza akabigukundira. Iyo mwese musenga biba ari akarusho. Iki na cyo ni ingenzi mu mibanire y’abashakanye kuko iyo abantu basenga, ibyo twavuze hejuru byose biraborohera.

Ibuka ko umuryango unezerewe uhindukira abawugize ijuru rito maze uharaniro ko uwo mwashakanye akubona nk’impano ikomeye Imana yamuhaye aho kukubona nk’ikigeragezo kuri we.

Umukunzi wawe mushobora kubana akaramata mugihararanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger