AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Dore byinshi utaruzi kuri scott eastwood wavutse kuri iyi tariki wamamaye cyane muri Cinema yi Hollywood

Scott Eastwood wavutse ku itariki nk’iyi ya 21 werurwe 1986 kuri uyu munsi akaba yujuje imyaka 32,uyu umusore ubusanzwe ubarizwa muri Cinema yo muri leta zunze ubumwe za amerika abenshi tuzi nka Hollywood kubera filime nyinshi agenda ahakinira sibyo gusa dore ko anazitunganya, ndetse akanaziyobora sibyo gusa abenshi ntibazi yuko uyu musore ari umunyamideli bityo nka Uwabatesi Laurette w’Imenyereza umwuga w’itangazamakuru mu bufatanye na Teradignews twabakusanyirije amwe mu mateka y’uyu musore.

Scott eastwood nyina wamubyaye yari umwe mubakobwa bakora mu ndenge akora nkuwo bita mu cyongereza (flight attendant) naho ise umubyara witwa Clint Eastwood ariho anakura izina Eastwood se umubyara akaba nawe ari icyamamare muri america kuko nawe ari umukinnyi wa cinema hariya muri America dore ko hari na film bahuriyemo we n’umwana we yitwa “trouble with the curve” hakinamo n’umuhanzi justin timberlake umaze kugira izina rikomeye mu ruhando rwa Cinema ya Amerika.

Scott Eastwood arikumwe na se umubyara nawe wamamaye mui cinema Clint Eastwood

Nkabandi bose Tumenyereye ndetse ku isi ndetse ni kiremwamuntu muri rusange Scott East Wood yaje kwisanga mu Rukundo ariko bidatinze mu kwezi kwa kanama mu 2016 aza gutangariza itangazamakuru ko yaburiye uwo mukunzi we witwaga Jewel Brangman mu mpanuka y’imodoka yabaye ku itariki ya 07/07/2014 ko bitewe n’ibihe byiza bidasanzwe bagiranye ngo ku mwibagirwa byanze ndetse no kongera gucokoza urukundo bikimugoye cyane nanubu.

Scoot Eastwood aha yarikumwe n’umukunzi we Jewel Brangman witabye imana azize impanuka

Mu muryango wa scott East Wood twababwira kandi ko bavutse ari abana barindwi (7) we akaba ari umwana wa kane.

Mu 2003 nibwo yarangije amashuli yisumbuye aho yayarangije afite imyaka 17 ahita akomereza mur kaminuza iba i Los Angeles yitwa “Loyola Mary Mount University”.

ahagana mu mwaka wi 2008 nibwo yinjiye mu Ruhando rwa Cinema yi Hollywood ndetse ku ntagiriro akinyinjiramo aza guhirwa dore ko zimwe mur BHi film yakinnye zahise zikundwa na benshi aha hakaba harimo: “The perfect wave” ,”The Trouble with the curve”,”Invictus” ndetse n’izindi nyinshi zigiye zitandukanye .

 

Yanditswe na Uwabatesi Laurette

Twitter
WhatsApp
FbMessenger