AmakuruUbuzima

Dore bimwe mu bintu bishobora gutuma habaho guhagarara k’umutima

Guhagarara k’umutima (heart attack cg se myocardial infarction), bibaho mu gihe amaraso yajyaga mu mutima yifunze. Ni ha handi ubona umuntu wajyendaga neza, cg se utari uziho uburwayi budasanzwe umutima uhagaze ukumva yapfuye.

Guhagarara k’umutima biterwa akenshi nuko cholesterol iba yabaye nyinshi mu mijyana y’amaraso, ibinure cg se ibindi bintu nabyo bishobora gutera imijyana itwara amaraso ku mutima iziba cg ikifunga.

Iyo ibi bibaye ushobora gupfa, usibye ko iyo kwa muganga bigaragaye hakiri kare, ushobora guhabwa imiti bikaba byashira.

Impamvu zishobora gutuma ugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima ni nyinshi, gusa mu gihe bikubayeho ni ngombwa kwihutira guhamagara ubutabazi bwihuse.
Impamvu 10 za mbere zishobora gutera guhagarara k’umutima

Imyaka

Abagabo bari hejuru y’imyaka 45 n’abagore bari hejuru y’imyaka 55 baba bafite ibyago byo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima, ugereranyije n’abato.

Mu gihe ugeze muri iki kigero ni ngombwa kwisuzumisha byibuze 2 mu mwaka indwara nyinshi zizanwa no kugenda ugana mu izabukuru.
Indwara ya ddiyabete

Mu gihe urwaye diyabete isukari yo mu maraso irazamuka cyane, Umusemburo wa insulin utuma umubiri ubasha gukoresha isukari iba yinjiye mu byo turya cg tunywa. Iyo insulin ikora nabi, cg umubiri utabasha gukoresha neza insulin, isukari iriyongera cyane mu maraso. Kwiyongera kw’isukari, bishobora gutera ibibazo by’umutima no kuba wahagarara.

Stress nyinshi

Guhorana imihangayiko na stress nyinshi bitera ibibazo bitandukanye umutima. Kubera amaraso ahora yiruka cyane bishobora kuba byatera ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Ni ngombwa kumenya uko wahangana na stress, ukoresheje uburyo busanzwe byakwanga ukaba wakwitabaza abaganga.

Umuvuduko ukabije w’amaraso

Umuvuduko w’amaraso ukabije n’imwe mu mpamvu zishobora gutera umutima guhagarara cyane. Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ntiwagakwiye kurenza 120/80.

Iyo ufite umuvuduko w’amaraso ukabije, hakiyongeraho ibindi nko kubyibuha birengeje urugero, diyabete, kunywa itabi cg se cholesterol nyinshi mu maraso umutima ushobora guhagarara mu buryo bwihuse cyane.

Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure

Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure byuzuye bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima na stroke. Iyo bimaze kuba byinshi bibura aho bijya, nuko bikaba byajya no mu dutsi duto dutwara amaraso ku mutima, bikaba byatera ikibazo cyo kwifunga.

Kuba mu muryango hari undi wabirwaye

Niba mu muryango wa hafi, hari undi waba waragize ikibazo cyo guhagarara k’umutima, uba ufite ibyago biri hejuru byo kuba nawe wakwibasirwa, Niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha hakiri kare

Cholesterol nyinshi mu maraso

Mu maraso hasanzwe hatemberamo cholesterol, iyo urugero rwa cholesterol nziza ruri hasi cyane ugereranyije na cholesterol yose, bishobora kuba byatera ingaruka harimo no guhagarara k’umutima.

Ibipimo bisanzwe bya cholesterol yose byibuze bingana na 200mg/dl, cholesterol nziza yo ingana na 60mg/dl.

Kwicara cyane no kutagira icyo ukora

Mu gihe ubaho ubuzima butuma utagira icyo ukora, nko guhora wicaye, byongera ibyago byo kuba warwara indwara zo guhagarara k’umutima cyane.

Kugabanya ibi byago, ni ukongera imirimo ukora byibuze ukaba wanakora na sport yo kugenda n’amaguru.

Umubyibuho ukabije

Abantu bafite umubyibuho ukabije baba bafite ibinure birenze urugero mu mubiri wabo, akenshi ibi binure ubisanga ku nda, bikaba byateza ibibazo bikomeye harimo no guhagarara k’umutima, kabone nubwo nta kindi kibazo baba bafite, Kugira ibiro birengeje urugero byangiza ubuzima bikaba byanatera ibindi bibazo bikomeye.

Ushobora kugabanya ibiro cg ukirinda kwiyongera ibiro urya indyo nziza. Ukagabanya amasukari menshi n’ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ukagabanya umunyu, ariko unakora imyitozo ngorora mubiri.

Kunywa itabi

Mu gihe unywa itabi cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutima, ukaba ushobora no kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima, Uburyo ushobora kwirinda ibi, ni uko ugomba guhagarika kunywa itabi.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger