Amakuru

Dore bimwe mu bikorwa 10 Umujyi wa Kigali uzibandaho mu Ngengo y’ Imali

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ingengo y’ imari izakoresha muri uyu mwaka w’ 2023-2024 ingana na Miliyari ibihumbi bitanu na mirongo itatu ndetse inagenera uturere amafaranga tuzifashisha muri uyu mwaka w’ ingengo y’ Imari. Nyuma y’ uko Uturere tumaze gushyikirizwa ayo tuzakoresha tumwe twatangiye kumurikira abaturage uko tuzayikoresha. Ni muri urwo rwego tariki ya 29 Kamena 2023 Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ingengo y’imali y’Umujyi wa Kigali yatangiye gukurikizwa tariki ya 01 Nyakanga 2023.

Ku wa Gatanu tariki 7/Nyakanga 2023 Umujyi wa Kigali ukanaba n’Umurwa Mukuru w’ u Rwanda wagaragaje ibyo uteganya gukoresha amafaranga wahawe y’ ingengo y’ Imari. Mu ngengo y’ imari ya Repubulika y’ u Rwanda  umujyi wakigari wahawe ingana na Miliyari magana abiri na mirongo itandatu n’ eshanu na miliyoni magana kenda na mirongo ikenda n’ ikenda n’ ibihumbi magana akenda na mirongo ikenda na bitanu na magana arindwi na cumi n’ umunani y’ Amafaranga y’ u Rwanda (265,999,995,718Frw).

Ingengo y’imali ibumbiye mu nkingi eshatu za Guverinoma arizo Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage n’Imiyoborere myiza n’Ubutabera. Teradignews ikaba yabateguriye ibintu 10 Umujyi uzakora mu nkingi y’ ubukungu muri iyi ngengo y’ imali 2023-2024.

1. Hazakomeza kubakwa imihanda ya kaburimbo muri KIP.

2. Hazatangwa ubufasha bungana na 70% kuba baturage bazibonera ubushobozi bwa  30% bwo kubaka imihanda migenderano.

3. Hazakomeza gahunda yo kubaka Ibiraro mu bice bitandukanye.

4. Hazarangizwa Imirimo yo kubaka za ruhurura zatangiye.

5. Hazatangizwa Imirimo yo kuvugurura imiturire mu duce twa Rwezamenyo na Kagugu.

6. Hazakomeza kunozwa gahunda zo gutwara abantu n’ibintu.

7. Hazakomeza ibikorwa by’inyigo yo kuvugurura ahategerwa imodoka Nyabugogo.

8. Hazashakwa uko haboneka Kilometero 24 zakoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi

9. Hazashyirwa amatara ku mihanda ingana na Kilometero 20 z’imihanda.

10. Hazongerwa Ubwiherero rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger