AmakuruUtuntu Nutundi

Dore amafunguro warya akagufasha gusukura impyiko zawe

Iba ukeneye kugira ubuzima buzira umuze ndetse ukagira impyiko zisukuye hari uburyo butandukanye bwagufasha burimo no kurya imbuto.

Imbuto zigira akamaro gakomeye ku buzima, kuko zifasha mu mikorere myiza y’ingingo zitandukanye z’umubiri.

Impyiko ni urugingo rw’umubiri rushinzwe gusukura no gusohora imyanda mu mubiri. Muri byinshi bitandukanye bibera mu mubiri hari ibyitwa oxidation, ubu ni uburyo umubiri ukoresha mu kubona imbaraga n’indi mihindagurikire yose ibera mu mubiri. Gusa, hari igihe iri korwa ritera ibinyabutabire bizwi nka free radicals nabyo gusohoka. Free radicals (ubu ni uburozi umubiri uba ugomba kwikiza) ni ibintu bihora bitembera mu maraso, byangiza proteyine n’uturemangingo dutandukanye. Ndetse ni nazo bivugwa ko zitera gusaza, indwara za kanseri, umutima n’izindi zibasira imikorere myiza y’umubiri.

Zimwe mu mbuto zifasha mu gusukura impyiko no gusohora uburozi mu mubiri

  1. Pome

pome zirinda impyiko kwangirika
Pome n’umutobe wayo bifasha mu gusohora uburozi mu mubiri

Zikize cyane mu bisukura umubiri, nkuko bivugwa ko “urubuto rumwe rwa Pome ku munsi ruzakurinda kujya kwa muganga”. Zikize cyane kuri fibres n’ibindi birinda kubyimbirwa mu mubiri bifasha impyiko mu gusohora imyanda,. Zirimo kandi potasiyumu nkeya, izifasha kurinda indwara z’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Pectin iboneka cyane mu gishishwa cya pome, irinda impyiko kwangirika uko zigenda zikora.

  1. Indimu

Indimu zifasha mu kurinda impyiko ibishobora kuzangiza

Gutangira umunsi n’ikirahuri cy’ amazi arimo indimu bifasha impyiko mu gusohora imyanda itandukanye no gutuma zitaremererwa cyane. Ibisukura n’ibisohora uburozi mu mubiri biboneka mu ndimu bituma impyiko zikomeza gukora neza.

  1. Watermelon

Water melon ibonekamo amazi menshi n’imyunyungugu ikora mu gusukura impyiko. Izi mbuto zifasha mu gusohora uburozi n’ibindi bishobora kwangiza imikorere myiza y’impyiko.

  1. Inkeri

Inkeri zifite ubushobozi bwo kurinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari no gutuma impyiko zikora neza, ubu bushobozi buterwa nuko zikora inkari zirimo aside nyinshi, bityo bagiteri zikabura uburyo ziba mu muyoboro w’inkari. Zirimo potasiyumu nkeya n’ibirinda umubiri, bifasha gusohora aside ya uric nyinshi mu mubiri. Ndetse zinagabanya ibyago byo kuzana utubuye mu mpyiko kuko inkeri zikize ku biturinda nka oxalate na potasiyumu nkeya.

  1. Imizabibu

ibonekamo ibinyabutabire birinda umubiri, bikanafasha impyiko gukora neza.

Imizabibu ikize kuri reservatol, ibinyabutabire birinda ububyimbirwe mu mubiri, bifasha kurinda impyiko kwangirika. Zikize kandi cyane kuri flavonoids, ibinyabutabire bifasha mu kurinda indwara z’umutima, binyuze mu kurinda ko habaho oxidation no kugabanya ibyago byo kwikora k’utuntu dukomeye mu maraso.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger