AmakuruPolitiki

Dore abakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya Perezida Tshisekedi

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi,byatangaje abakuru b’ibihugu 20 byo ku mugabane w’Afurika, bamaze kwemeza ko bazajya kwifatanya nawe mu muhango wo kurahirira kuyobora iki gihugu Manda ya II.

Mu muhango w’irahira rye riteganijwe kuwa 19 Mutarama 2024, ugiye kurahirira kuyobora DRC ku nshuro ya kabiri, bamwe mu ba Perezida bamaze gutangaza ko bari bwitabite irahira ry’uyu muPerezida.

Ni mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bemeza ko yabibye amatora.

Kugeza ubu hari abagera kuri 20 bamaze kwemeza ko bazitabira uyu muhango, ndetse bakaba bagitegereje ko hari abandi bakwemeza ko bazitabira uyu muhango.

Bamwe mu bamaze kwemeza ko bazajya kwifatanya n’,uyu mugabo wegukanye insinzi ku nshuro ya kabiri ni aba bakurikira ; Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa;Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé;Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso; Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye; Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby; Perezida w’Angola, Joâo Lourenco; Perezida wa Tanzanie, Samia Suluhu; Perezida wa Zambie, Hakainde Hichilema; Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema; Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra hamwe na Perezida wa Botswana, Botswana Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Uretse aba tuvuze haruguru hari n’abandi bakomoka muri Afurika bazajya kwifatanya n’uyu mutegetsi nk’uko ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi bibitangaza. Cyakora n’ubwo bimeze gutyo bamwe bamaze kwemeza ko ari uburyarya.

Aya matora yabaye kuwa 20 Ukuboza 2024, yegukanwa na Perezida Tshisekedi, nyamara abatavuga rumwe nawe bemeza ko amatora yabayemo uburiganya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger