AmakuruImyidagaduro

Don Moen yaririmbiye abarenga ibihumbi 7 mu gitaramo yakoreye muri Uganda (+AMAFOTO)

Umuramyi w’icyamamare ku Isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , Don Moen  mu gitaramo gikomeye ‘Kampala Praise Fest 2019’  yakoreye muri Uganda cyafashije benshi mu masaha agera kuri abiri yamaze kurubyiniro aririmba.

Uyu muramyi uririmba anicurangira yari incuro ya kabiri yari ageze muri Uganda, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019 nibwo yongeye gutaramira muri iki gihugu.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Kololo Airstrip cyitabiriwe n’abantu berenga Ibihumbi 7 , Don Moen w’imyaka 66 y’amavuko, muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zahesheje benshi umugisha nka : God Will Make a Way, Thank you Lord, How great is our God, God is Good, Here We Are, Arise, I Will Sing n’izindi

Mbere y’uko ajya ku rubyiniro yabanjirijwe n’abahanzi barimo Levixone, Pr. Wilson Bugembe, Sandra Suubi, Brian Lubega, the Watoto Children’s choir, Exodus n’abandi.

Biravugwa ko  uyu muramyi  agera i Kigali kuri uyu wa gatatandatu mu gitaramo  “Mtn Kigali praise Fest” ahafite kizabera muri Camp Kigali ku italiki ya 10 Gashyantare, bikazaba ari n’inshuro ye  yambere  Don Moen azaba ageze mu Rwanda.

Yaririmbye mu gihe cy’amasaha abiri yicurangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger