AmakuruImyidagaduro

DJ Sonia uri mu bahagaze neza i Kigali ategerejwe I Kampala(AMAFOTO)

Umwe mu ba DJ bahagaze neza mu mujyi wa Kigali, DJ Sonia yatumiwe i Kampala mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore giteganyijwe ku wa 8 Werurwe 2024.

Iki gitaramo cyiswe ‘Take Over Friday’ kizabera mu kabari ka ‘Nomad bar and grill’ kari mu dufite izina mu mujyi wa Kampala, aho DJ Sonia azahurira na Sheilah Gashumba.

Ni ubwa kabiri DJ Sonia agiye gucurangira i Kampala muri aka kabyiniro kuko yaherukagayo muri Mata 2023, ku bwe asanga ari intambwe ishimishije kuba n’abakora akazi nk’ake basigaye batumirwa mu bitaramo.

Uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki mu tubyiniro, DJ Sonia ni umwe mu bakora aka kazi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, akaba akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda.

Mu minsi ishize uyu mukobwa yakunze gutumirwa cyane i Nairobi ho muri Kenya aho yakunze kwitabira ibitaramo bitandukanye.

Ubusanzwe aka kabari bazacurangamo gasanzwe gakoramo DJ Kerb, umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki w’Umunyarwanda wimukiye i Kampala, akaba umwe mu bakunze kugira uruhare mu gutumira abanyamuziki b’i Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger