Amakuru ashushyeImyidagaduroUncategorized

Diamond Platnumz mu gihirahiro cyivanze n’agahinda nyuma y’amabanga yashyizwe hanze avuga y’uko Yiyitiriye ubunyobwa bwa Diamond Karanga

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’iburasirazuba Diamond  Platnmuz nyuma y’igihe kinini ari kwamamaza ibikorwa bye bya muzika abifatanya n’ubunyobwa bwe yise “Diamond Karanga” kuri ubu ari mu gihirahiro cyivanze n’amazi abira nyuma y’uko habonetse undi muntu uvuga ko Diamond Karanga ariye aho kuba iya Diamond.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania byagaragaje ko ubunyobwa Diamond Karanga umuhanzi Diamond Platnmuz yise ubwe ko burya atari ubwe ahubwo yabwiyitiriye kubera ko amaze kugira izina rikomeye bityo yabwibye umugabo witwa  Mr Ramida Clouds washinze ikinyamakuru cya Clouds Tv na FM .

Si Kenya honyine yagiye kuko aherutse no mu Rwanda aribyo bimuzanye

Ngo imvo n’imvano yo kugirango ubunyobwa bwitwe Diamond Karanga ngo byavuye ku kuba Diamond yarahiswemo n’uruganda rw’uyu mugabo rukora ubu bunyobwa nk’umuhanzi uzwi cyane kandi nawe warufitemo imigabane kugirango abafashe ku bwamamaza maze nabo babuha izina rye kugirango bumenyekane,ibyari ukwamamaza kwa Diamond birangira abyiyitiriye.

Uku kwamama Diamond Karanga  Diamond Platnumz yagendaga akora ntiyigeze ahishurira abantu ko ubu bunyobwa bwaba ari ubwa Mr Ramida Clouds byose yabyishyizeho .Ubu uyu mugabo nyiri Cloud TV na Fm yamaze gushyira kukarubanda Wasaafi Records avugako  Diamond yamukoreye ibya mfura mbi akamutwara Diamond Karanga aho kwamamaza CloudsTv cyangwa Mr Ramida Clouds.

Clouds Tv ifite imikoranire ya hafi na Wasaafi Records ,yahise iha gasopo Wasaafi ko niramuka idahinduye igamba shya bakavugurura uburyo bamamaza Diamond Karanga birazamo imvururu yewe n’imikoranire yabo bombi igahagarara burundu dore ko abahanzi benshi ba Wasaafi Records bafashijwe na Clouds Media kugirango bagere ku rwego bariho kuri ubu.

Abahaye akazi Diamond byarangiye bakuyeho ariko ngo sibipfa kurangira gutyo

Umwe mu bayobozi ba Clouds Tv yatanganje ko Diamond yafatwaga nk’umwambasaderi nyuma akaza kwiyitirira ibitari ibye  aho mu magambo atuje yagize ati:

Ubunyobwa bwa Diamond Karanga bumaze imyaka irenga ibiri ku isoko ,nyuma Diamond twamwifashishije nk’umwambasaderi wacu  watumenyekekanishiriza ibikorwa byacu kuko afite izina rikomeye ariko birangira yiyitiriye ibikorwa byacu”

Twavugako Diamond nimba ibyo nyiri Clouds Tv amuvugaho ko ubu bunyobwa Diamond Karanga atari ubwe ,bidatinze cyane byazatuma Wasaafi isubira inyuma Clouds Tv niramuka ikuyemo akabo karenge.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger