Davis D agiye gutaramira i Musanze muri Yirunga Gorilla Festival 2026
Umuhanzi David Icyishaka wamamaye nka Davis D, uri mu bakunzwe mu muziki Nyarwanda, ari mu bahanzi bazataramira abakunzi b’imyidagaduro mu Mujyi wa Musanze mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2026.
Uyu muhanzi azasusurutsa abazitabira Yirunga Gorilla Festival 2026, izabera muri Stade Ubworoherane ku wa 25 Ukuboza 2026, guhera saa munani z’amanywa.
Iki gitaramo kiri mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, hanashishikarizwa abantu gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo, ubugeni n’imyidagaduro.
Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, kompanyi iri gutegura ibi bitaramo, Yves Iyaremye, yabwiye inyaRwanda ko imyiteguro igeze kure, ndetse ko bafatanyije n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibirori bizagende neza.
Yavuze ko bafite icyizere cyo kuzatanga ibirori byiza, ashimira abafatanyabikorwa barimo Centre Pastoral Notre Dame de Fatima izatanga serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru ku bufasha bari gutanga mu myiteguro.
Yagize ati: “Turi mu gihe cyiza cyo kwitegura kandi ntabwo turi twenyine hari inzego nyinshi turi gukorana, haba abafatanyabikorwa, dushimira cyane Centre Pastoral Notre Dame de Fatima izaba itanga ibyo kurya n’ibyo kunywa, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara bari kudufasha mu myiteguro biduha icyizere ko Noheri izagenda neza cyane.”
Yves Iyaremye kandi yasabye abaturage n’abandi bashyitsi kutazacikwa n’amahirwe yo gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru, irimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ibirunga, imigezi, imisozi n’ahandi nyaburanga hashobora gukurura ba mukerarugendo.
Yirunga Gorilla Festival 2026 ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe gufasha Musanze kurushaho kumenyekana nk’ahantu nyaburanga, binyuze mu guhuza imyidagaduro, ubukerarugendo n’ibikorwa
by’umuco mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.


